skol
fortebet

Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia wabaye Nyampinga w’Ubufaransa ari mu buryohe bw’urukundo na Florian[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Sonia Rolland umunyarwandakazi wambitswe ikamba rya Miss France 2000 yatangaje ko amaze umwaka ari mu rukundo nyuma yo gutandukana na Jalil Lespert bari bamaranye imyaka 10.

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2018 nibwo Sonia Rolland n’uwari umugabo we Jalil Lespert batangaje ko urugo rwabo rwasenyutse burundu.

Sonia Rolland wasaga n’uwari yarazinutswe ikitwa umugabo amaze umwaka aryohewe mu rukundo nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Gala.

Sonia Rolland yavuze ko uyu mugabo we ari umuntu utuje, ufite umutima mwiza, usetsa kandi ufite urukundo rwinshi.

Sonia Rolland avuga ko umukunzi we mushya amushyigikira cyane .Ati « Ntacyo mfite nakora mu buzima bwe ahubwo we aramfasha mu byanjye. Ndishimye cyane. »

Sonia Rolland ari mu munyenga w’urukundo na Florian Montas umugabo wamwibagije ibihe bibi yagize mu rukundo, ngo yamwemereye ko yinjira mu buzima bwe nyuma yo guhabwa uburenganzira n’abakobwa be babiri.

Aba bombi bateganya kuzabyarana umwana uzaba ari uwa gatatu kuri Sonia.Florian Montas ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga mugihugu cy’Ubufaransa.





Ibitekerezo

  • Cher Martin uge utara neza amakuru mbere yo kuyatangaza Sonia ntago ari murukundo na Florian nkuko ubitangaje ahubwo wahanagura inkuru yawe ukabanza ugashaka amakuru y’impamo😱😂😂🤪😂

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa