skol
fortebet

Umunyarwandakazi w’ikimero yahishuye byinshi ku bimaze iminsi bivugwa ku rukundo rwe na Diamond[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Jasinta Makwabe, umunyamiderikazi ukomoka mu gihugu cy’U Rwanda akaba anaherutse guhagararira igihugu cya Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar, yasobanuye byinshi mu bimaze iminsi bivugwa ku rukundo rwe n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Sponsored Ad

Inkuru y’urukundo rwa Diamond na Jasinta zivuga ko rwatangiye gututumba ubwo uyu mukobwa yashyiraga uyu muhanzi ku rukuta rwe rwa Instagram abantu benshi bakaba barahise bakeka ko aba bombi bari mu rukundo nubwo Diamond Platnumz ntakintu yigeze abivugaho.

Jasinta asobanura impamvu yashyize uyu muhanzi kuri Instagram yagize ati “Nagira ngo mushimire gusa, ni umwana mwiza uzi gukora kandi ndatekereza atari njye muntu wa mbere wari umushyize kuri uru rubuga, si icyaha kumushyiraho”. Jasinta yavuze ko hari ibintu bikomeye yafashijwe n’uyu muhanzi.

Ati “Kuba tuvugana byo turavugana, namushyize kuri Instagram nshaka kumushimira, hari ibintu yankoreye bikomeye mu buzima, singiye kubivuga byose hano ariko ni umwe mu bantu bagize uruhare mu kwiga kwanjye.”

Ku rundi ruhande ariko, ntabwo Jasinta yigeze aca ku ruhande mu kugaragaza amarangamutima ye kuri Diamond. Yahishuye ko usibye kuba yubaha umuryango w’uyu muhanzi ariko bibaye ngombwa ko bakundana nta kibazo byaba biteye.

Ati “Ni umugabo utagize icyo amwaye. Sinavuga ko ntigeze mwiyumvamo, byarabaye kumva mukunze, ndamwubaha kandi nubaha n’umuryango we. Abaye adafite umugore akaba na we ankunda namukunda nta kibazo”.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa