skol
fortebet

Umunyarwandakazi w’Umunyamideli yashatse kwiyahura kubera ihungabana yatewe n’amafoto ye yambaye ubusa yagiye hanze[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi Judith Heard w’Umunyamidelikazi ngo yashatse kwiyahura kubera ihungabana yatewe n’amafoto ye yagiye hanze bigatuma atukwa cyane.

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Kantengwa Judith Heard kuri ubu ufatwa nk’umunyamideli ukomeye muri Afurika yatangaje ko iyo ataza kugira umutima ukomeye yari kwiyahura bitewe n’ihungabana yagize nyuma yuko hasohotse amafoto ye hanze yambaye ubusa buri buri.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC aho yavuze ko mu bihe bikomeye byaruhije imitekerereze ye kubera amafoto ye yari amaze iminsi asakajwe abantu hose abantu bakamwijundika ndetse akanatukwa bikomeye.

Ati “Nta munsi n’umwe ntigeze nibutswa iby’amafoto agaragaza imyanya yanjye y’ibanga yagiye hanze, nagiye mbona ibitekerezo by’abantu batandukanye banyibasira ku bw’imyanya yanjye y’ibanga ndetse iyo numvaga bavuga ko ari njye washyize hanze ayo mafoto byarambabazaga cyane.”

Yakomeje avuga ko hari igihe cyageze amakenga aba menshi atinya gusohoka mu nzu akeka ko ashobora no kuzicwa cyangwa se agaterwa amabuye.

Ati “Nari narahungabanye kugeza ubwo nageze aho nkajya nibaza nti ese ubu nasohoka mu nzu, ubu se sinshobora kwicwa, ese sinshobora gusohoka bakantera amabuye, byambayeho mbere nyura mu bihe bikomeye nshaka no kwiyahura.”

Kantengwa muri iki kiganiro yavuze ko yageze aho akiyakira kuko nta kintu yari kubihinduraho.

ti “Ku nshuro ya kabiri ibi biba naravuze nti ntabwo nshobora kubihindura urimo kubikora wese afite impamvu kandi sinzigera menya impamvu yabimuteye.”

Izi ni zimwe mu mafoto ye yashyizwe hanze agatuma yifuza kwiyambura ubuzima

Yahishuye ko aya mafoto yashyizwe hanze mu mwaka wa[ 2013 na 2018] yose yagiye hanze mu bihe bitandukanye ndetse ko aya mafoto yashyizwe hanze n’umuntu watoraguye mudasobwa ye [Laptop] yigeze kwibwa.

Ibitekerezo

  • Ahubwo niba arumunyarwanda uyu RIB niwe yagombye gutangiliraho iperereza. Yaba ari nintore Bamporiki agahita amwambura ubutore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa