skol
fortebet

Umunyarwandakazi waruhatanye n’abakobwa 24 muri Miss Suise Francophone yatashye amara masa

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Fanny yatashye amara masa mu irushanwa rya Miss Suise Francophone yarahatanyemo n’abakobwa bagera kuri 24.

Sponsored Ad

Akimana Fanny ni umunyarwandakazi usanzwe uba ku mugabane w’iburayi , kuri ubu ufite imyaka 22 y’amavuko akaba yaravukiye mu Busuwisi ahitwa Canton de Vaud muwi 1996. Se umubyara ifite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi mu gihe Nyina ngo afite inkomoko mu Busuwisi.

Mu birori byabereye ahitwa Casino Barrière Montreux mu Busuwisi, byasojwe uwitwa Amelia Gianna abaye Nyampinga n’aho umusore witwa Cèb Guiseppi aba rudasumbwa, mu gihe Akimana Fanny we yatahiye kuza mu icumi ba mbere(10).

Uwitwa Luna Bach yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga n’aho Maike Ferreira aba igisonga cya mbere cya rudasumbwa, mu gihe Mélanie Rodrigues yabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga n’aho Fernando Neves aba igisonga cya kabiri cya rudasumbwa.

Ababashije gutahana ibihembo muri iri rushanwa bahise bakatisha itike yo kuzahagararira Ubusuwisi mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 risanzwe ryitabirwa n’abanyarwandakazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa