skol
fortebet

Umunyarwandakazi yapfiriye mu Bubiligi, abaye uwa 4 upfiriye mu mahanga muri uku kwezi

Yanditswe: Friday 12, Jan 2018

Sponsored Ad

Lies Lefever, umuhanzikazi wari ufite ubumuga bwo kutabona wabaga mu Bubiligi ariko afite inkomoko mu Rwanda, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Mutarama 2018 azize urupfu rutunguranye.
Uyu abaye Umunyarwanda wa Kane uguye mu mahanga kuva uku kwezi kwa Mutarama 2018 kwatangira.
Yari asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo akaba n’umunyarwenya, atabarutse asize umugabo n’abana batatu.Mu gace yari atuyemo yari azwi binyuze mu bihangano bye.
Ikinyamakuru RTL Info cyanditse ko uyu mugore (...)

Sponsored Ad

Lies Lefever, umuhanzikazi wari ufite ubumuga bwo kutabona wabaga mu Bubiligi ariko afite inkomoko mu Rwanda, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Mutarama 2018 azize urupfu rutunguranye.

Uyu abaye Umunyarwanda wa Kane uguye mu mahanga kuva uku kwezi kwa Mutarama 2018 kwatangira.

Yari asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo akaba n’umunyarwenya, atabarutse asize umugabo n’abana batatu.Mu gace yari atuyemo yari azwi binyuze mu bihangano bye.

Ikinyamakuru RTL Info cyanditse ko uyu mugore w’imyaka 38 yasanzwe mu rugo ahitwa Asse iwe yapfiriye mu gikoni akaba yari atuye mu majyaruguru y’iki gihugu, akaba yapfuye urupfu rutunguranye.

Muri 2009 nibwo Lies Lefever yatangiye kumenyekana ubwo yitabiraga igitaramo cy’umwanditsi witwa Kamagurka geneest.Uyu mugore kandi yongeye kuzamura izina rye muri 2011 ubwo yitabiraga igitaramo cy’undi mwanditsi ukomeye witwa Phillipe Guebels.

Uyu munyarwandakazi mu 2014 yiyamamaje mu matora mu gice cy’abafurama mu Bubiligi ariko ntiyabasha gutsinda.

Ku wa Kabili w’ iki cyumweru tariki 9 Mutarama nibwo hamenyekanye ko Dr Dusabe Reymond wari umuganga ukomeye mu buvuzi bwa kanseri ifata imyanya y’ ibanga y’ abagore yapfiriye muri Afurika y’ Epfo.

Ku munsi wa Gatatu tariki 10 Mutarama hamenyekana ko Umunyarwandakazi Bukesha Marie Claire yapfiriye Amsterdam mu Buholandi, bikekwa ko yishwe n’ umukunzi we amuhiritse kuri etage.

Ku wa Kane 11 Mutarama hamenyekanye urupfu rw’ Umunyarwandakazi Gaelle Bella yaguye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika. Nawe abo mu muryango we bakeka ko yishwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama nabwo hamenyekanye ko Lies Lefeve ukomoka mu Rwanda yaguye iwe mu rugo aho yabaga mu Bubiligi.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga n’ umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba w’ u Rwanda akaba n’ umuvugi wa Guverinoma Louise Mushikiwano yatangaje ko Urupfu rwa Dr Dusabe Reymond ntaho ruhuriye n’ impamvu za politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa