skol
fortebet

Miss Mutoni Balbine yashyize hanze ifoto yambaye ukuri

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2017

Sponsored Ad

Mutoni Balbine ni izina ryari rimaze iminsi ritavugwa muri showbiz ya hano mu Rwanda, uyu yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda muri 2015 aho yegukanye umwanya wa kane yagerageza gusubiramo umwaka ukurikiye akabura niryo yahoranye, kuri ubu uyu mukobwa yiyambuye ubusa ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga. Mutoni Balbine ubwo yambaraga ikamba ry’Igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2015
Balbine Mutoni waje guhimbwa akazina ka Besigye nyuma yo kwitabira ubugira (...)

Sponsored Ad

Mutoni Balbine ni izina ryari rimaze iminsi ritavugwa muri showbiz ya hano mu Rwanda, uyu yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda muri 2015 aho yegukanye umwanya wa kane yagerageza gusubiramo umwaka ukurikiye akabura niryo yahoranye, kuri ubu uyu mukobwa yiyambuye ubusa ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga.

Mutoni Balbine ubwo yambaraga ikamba ry’Igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2015

Balbine Mutoni waje guhimbwa akazina ka Besigye nyuma yo kwitabira ubugira kabiri irushanwa rya Miss Rwanda aho itangazamakuru ryamukwenaga kutava ku izima mu matora y’ubwiza, ubu yari amaze iminsi atavugwa mu itangazamakuru icyakora kuri iyi nshuro arigarutsemo nyuma yaho yifotoreye ifoto yambaye ubusa buri buri akayishyira ku rukuta rwe rwa Snapchat aho yabanje kwandika ko akumbuye umukunzi we, gusa nyuma y’amasegonda make yahise yisubiraho yandikaho amagambo avuga ko iyi foto yayishyizeho ashaka kureba ingaruka imyitozo ngororamubiri imaze kumugiraho ko ataragamije kuyishyira aho abantu bayibona ndetse yongeraho ko yamucitse.


Mutoni yatunguye abantu batari bacye ubwo yashyiraga hanze iyi Foto

Aha uyu mukobwa wanabaye Miss High School 2014 yahise asaba imbabazi abantu babonye iyi foto ariko bisa n’amatakirangoyi kuko yari yabikoze n’ubundi ahubwo byagaragaraga nko gushaka kuyobya uburari ngo yereke abantu ko ari ibyamugwiririye atabishakaga. Iyi foto yahise ayisiba nkuko yari yabyandikiye abari buyibone abizeza ko agiye kuyisiba.

Ibitekerezo

  • sibyiza pe nkumwari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa