skol
fortebet

Umunyarwandakazi yatsindiye igihembo muri Sinema cyitiriwe Thomas Sankara

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Ku wa 03 Werurwe 2017 nibwo umunyarwandakazi Marie Clémentine Dusabejambo yahawe igihembo gikomeye muri Sinema cyitiriwe Thomas Sankara, cyatanzwe ku nshuro 2.
Uyu muhango wo guhemba abakoze bakanatunga Filime nziza wabereye muri Burkinafaso mu nzu mbera byombi isanzwe yerekanirwamo Cinema izwi nka ’Canal Olympia’, uretse igihembo yahawe yanahawe miliyoni 3 z’ama CFA [Amafaranga akoreshwa muri [Burkinafaso].
Ibi byose Clémentine Dusabejambo yabikesheje filime ngufi yise ‘A place for myself’, (...)

Sponsored Ad

Ku wa 03 Werurwe 2017 nibwo umunyarwandakazi Marie Clémentine Dusabejambo yahawe igihembo gikomeye muri Sinema cyitiriwe Thomas Sankara, cyatanzwe ku nshuro 2.

Uyu muhango wo guhemba abakoze bakanatunga Filime nziza wabereye muri Burkinafaso mu nzu mbera byombi isanzwe yerekanirwamo Cinema izwi nka ’Canal Olympia’, uretse igihembo yahawe yanahawe miliyoni 3 z’ama CFA [Amafaranga akoreshwa muri [Burkinafaso].

Ibi byose Clémentine Dusabejambo yabikesheje filime ngufi yise ‘A place for myself’, igaragaza ubuzima bw’umwana w’umukobwa wavutse ari nyamweru ariko abantu bagakomeza kumunena.

Iki gihembo yahawe cyitiriwe Thomas Sankara, ufatwa nk’intwari ya Burkina Faso. Igitekerezo cyo guhemba abakinnyi ndetse n’abayobora Filime, cyatangijwe bwa mbere na Balufu Bakupa-Kanyinda ukomoka muri Congo afatanyije na Canal +.

Iki gihembo kandi gisanzwe gitegurwa n’akanama k’abakora filime ndetse n’abaziyobora ku rwego rwa Afurika.

Urubuga ’Afriyelba’ ducyesha iyi nkuru rwanditse ko abagize akanama nkemurampaka bemeje ko Filime y’umunyarwandakazi ariyo yahize izindi binyuze mu buhanga burimo, amashusho yayo, uburyo abakinnyi bitwaye bishimangirwa n’ubutumwa buyigize.

« A place for myself » yitsa cyane ku mwana w’imyaka 5 wavutse ari nyamweru, abantu bakajya bamunena

« A place for myself » igaragaza ishusho y’umwana wavutse ari nyamweru agakomeza kubaho mu buzima bugoye ari nako sosiyete imunena. Umukinnyi wibanze ni uwo mukobwa uba waravutse ari nyamweru agakomeza kubaho mu buzima bugoye yaba ku ishuli ndetse naho yanyuraga.

Bamwe mubo yabaga ari kumwe n’abo baba bamunena kugeza no kuri mwalimu uba umwigisha. Iyi Filime ijya gusoza uyu mwana yaramaze kwiyakira. Nyina umubyara agaragara muri Filime ndetse anandika umuvugo agaragaza neza Isi nziza imunogeye yifuza guturamo.

FESPACO ni iserukiramuco rya Sinema rikomeye ku mugabane wa Afurika.Isanzwe ibera i Ouagadougou muri Burkina Faso. Uretse iki gihembo cyahawe Marie Clémentine Dusabejambo, muri iri serukiramuco hatangirwamo n’ibindi bihembo kuri filime zahize izindi ku mugabane wa Afurika. Nyuma yo guhabwa iki gihembo, abari bateraniye aho bafashe umwana bareba iyo filime ndetse nyuma y’aho baza no gusangira.

Dusabejambo akunze guhirwa ’namarushanwa yitabira; kuko atari ubwa mbere yegukana ibihembo nk’ibi. Mu mwaka ushize wa 2016, yegukanye ibigera kuri 3 muri Zanzibar International Film Festival. Ibihembo yegukanye ni :Sembene Ousmane Award for Best African Short Film [ Gifite agaciro ka miliyoni n’igice mu manyarwanda), the ZIFF Award 2016 Best Short Film, and the Signis Award 2016 for East African Talent.

Umunyarwandakazi yahembwe kubera Filime ngufi nziza yatunganyije
Bafashe umwana wo gusangira no kureba iyo Filime yahize izindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa