skol
fortebet

Umunyarwenya Eric Omondi yahaye umukunzi we impano y’amagambo kandi nyamara bari baratandukanye

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyarwenya Eric Omondi abanyarwanda bagiye bamenya mu bitaramo bitandukanye by’urwenya bitegurwa n’ikompanyi ya Arthur Nation Productions yongeye guha umukunzi we impano y’amagambo amwibutsa ko nta kibazo afite ndetse bakwiye gusubirana.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa witwa Miss Chanty kuri Instagram ariko abanya-kenya bazi nka Chantal nawe yasubije Eric Omond ku butumwa yari yamugeneye ko atigeze amwanga ndetse ko adashobora no kumwanga na gato. Aba bombi yaba Eric Omondi na Chantal bashatse gusubirana mu gihe uyu mukobwa bari bamaze igihe kitari gito bashwanye yizihizaga isabukuru y’imyaka atatangaje avutse.

“Ndabasuhuje kandi ndizera ko ibi ngiye kubabwira mubyakira neza, nari maze igihe ncecetse ariko njye na Eric twaraganiriye, nko mu kwezi gushize. nk’uko mubizi umuryango wanjye uba mu butariyani bikaba ari ibintu bingora, Nkunda Eric kandi nzahora mukunda, tumeze neza. twagiranye ibihe byiza, dusangiye inzozi n’icyerekezo” – Aha Chantal yavugaga ko akunda Eric ndetse ko ahora asaba Imana ngo ibarindire umubano ukomeze ujye mbere.

Ubutumwa Eric yari yamwandikiye ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko bwagiraga buti“Ndabizi neza ko bavuga ko nta muntu udashobora kugira ikosa, kandi najye ntawe w’umutagatifu nari nabona na rimwe, ubwiza butangaje, ubwenge karemano, imyitwarire iboneye inseko y’urukundo, Umurikira isi”. Aha Eric Omondi yageragezaga gutera imitoma ukunzi we Miss Chanty

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa