skol
fortebet

Umunyarwenya Kacaman wakundwaga na benshi yahitanwe na Malaria iri guca ibintu mu Burundi

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

Umwana muto witwa Iradukunda Kacaman Darcy, wari umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubuhanga bwe mu gutera urwenya yaraye ahitanywe n’indwara ya malaria ikomeje guca ibintu iwabo mu gihugu cy’Uburundi.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’imyaka itandatu y’amavuko,yari umunyarwenya w’umuhanga ndetse yari umaze kwigarurira imitima ya benshi mu batuye aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba cyane ko urwenya rwe rwasakazwaga ubutitsa ku mbuga nkoranyambaga no kuri You Tube.

Kuri uyu wa Kane ni bwo inkuru mbi yamenyekanye ko uyu mwana yitabye Imana azize Malaria, ni nyuma y’umunsi umwe gusa afashwe n’iyi ndwara akajya mu bitaro I Gitega aho yaguye.

Kacaman uvuka mu muryango w’abana batatu, yitabye Imana nyuma yo kuva kwa muganga mu Ntara ya Gitega yari atuyemo, bamuhaye imiti ariko ntiyagira icyo imufasha.

Mu mwaka wa 2019 gusa,Abarundi basaga miliyoni eshanu n’ibihumbi 700 barwaye malaria mu gihe abarenga 1800 bahitanywe nayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa