skol
fortebet

Umunyarwenya Makanika yavuze ku bamuhaye inkwenene nyuma yo kugura imodoka amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 200 gusa

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umunyarwenya Makanika yerekanye imodoka yaguze amafaranga ibihumbi magana abiri y’amanyarwanda (200000Frw).

Sponsored Ad

Iyi modoka Makanika yayerekaniye imbere ya camera za X Large Tv yari yamusuye. Nkuko Makanika yabitangarije umunyamakuru wa X Large Tv yavuze ko yafashe icyemezo cyo kugura iyi modoka nyuma yuko yari arambiwe kugenda kuri moto.

Makanika yavuze ko iyi modoka yayiguze na mugenzi we wari usanzwe ayigendamo aho yaje kumuha amafaranga ibihumbi 200 uwo mugenzi we imodoka akayimuha. Makanika nk’umustar uri mu bakomeye mu Rwanda avuga ko atajya acibwa intege n’abamuseka bavuga ko afite imodoka ishaje ahubwo we ko atewe ishema n’imodoka ye yabashije kwigurira nyuma y’igihe kinini atira imodoka bagenzi be.

Muri iki kiganiro Makanika yagiranye na X Large Tv kandi yavuze ku bijyanye n’imishinga arimo gutegurira abafana be ndetse n’abamukurikira by’umwihariko kuri YouTube aho yavuze ko arimo kubategurira filimes zitandukanye harimo n’iyo umunyamakuru wa X Large Tv yasanze we na bagenzi be barimo gutunganya yise « Umwana mubi ».

Makanika yerekanye kandi umukobwa mwiza uri nu bo bazakinana iyi filime izajya inyuzwa kuri channel ya YouTube ya Makanika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa