skol
fortebet

Umunyarwenya wo muri Uganda uzwi nka Salvador yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we Dephine bamaze imyaka 5 babana[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Patrick Idringi wamenyekanye nka Salvador, umunyarwenya ukomomoka muri Uganda ,we n’umukunzi we Daphine Frankstock nyuma y’imyaka itanu babana biyeretse imiryango yombi mu birori gakondo byabereye mu Ntara ya Mityana.

Sponsored Ad

Ibi birori byo guhamya isezerano ryabo imbere y’imiryango bibaye mu gihe tariki ya 3 Werurwe 2019 bari bakoze ibindi bikomeye byitwa ‘Kukyala’ ari nabwo bwa mbere Salvado yagiye kwirega kwa sebukwe bibera ahitwa Bunga mu Mujyi wa Kampala.

Salvador yageze kwa Sebukwe aherekejwe n’inshuti ze Andrew Kyamagero, umuhanzi A Pass, Balam Barugahare, Chiko, Vince Musisi n’abandi. Bombi barateganya kwambikana impeta y’urudashira mu minsi iri imbere. Salvador na Daphine basanzwe bafitanye abana babiri mu gihe cy’imyaka itanu bamaranye mu munyenga w’urukundo.

Ikinyamakuru cyandikira muri Uganda , Chimpreprots yanditse ko uwari uhagarariye umuryango w’umukobwa Daphine yavuze ko “kuba mwahisemo kugaruka mu muryango nyuma y’igihe kinini muhawe ikaze!’. Salvador yashyize ibiganza bye ku rutugu rw’umukunzi we maze baturirwaho imigisha.

Muri ibi birori kandi Salvador yanyuzaga agasetsa ababyitariye, kandi ko byanasusurukijwe n’umuhanzikazi Lady Jasmine ukizamuka.

Ibi birori gakondo byo guhamya ubumwe bwa Salvador n’umugore we Daphine byabereye muri District ya Mityana.

Salvador na Daphine bahamije urukundo rwabo imbere y’imiryango, Salvador yari yambaye , ikanzu y’abayisilamu y’ibara ry’umweru, ikote ryiganjemo ibara ry’umukara. Umukunzi we yari yambaye ikanzu ndende y’ibara ry’umweru ijya gusa nk’iyo Umwamikazi Victoria yambaye mu 1840 ubwo yarushinganaga na Prince Albert.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa