skol
fortebet

Umunyarwenyakazi Anne Kansiime ari kwitegura Imfura ye n’umukunzi we Skylanta

Yanditswe: Thursday 15, Apr 2021

Sponsored Ad

Kansiime Kubiryaba Anne [Anne Kansiime] uri mu banyarwenya bahiriwe n’umwuga muri Afurika ndetse akaba akunze kwitwa Umwamikazi w’urwenya muri Afrika, ari mu byishimo bikomeye yitegura kwibaruka imfura ye n’umukunzi we w’umuhanzi Tukahirwa Abraham [Skylanta].

Sponsored Ad

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2021, Anne Kansiime yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram imugaragaza akuriwe. Avuga ko ari ibyishimo by’ikirenga byatashye mu muryango we n’umukunzi we.

Uyu mugore wakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye, yavuze ko akimara kumenya ko atwite yabuze uko azatanga iyi nkuru.

Ati “Nakomeje kwibaza uburyo buboneye nabibatangarizamo ko vuba aha hari undi muntu uziyongera mu muryango wanjye na Skylanta."

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Anne Kansiime afite igitaramo akorera ku rubuga rwa Youtube. Yavuze ko ari bwo ari butangaze byinshi ku bijyanye no gutwita kwe, kandi ko yari akumbuye gutaramira abafana be.

Ati “Kuri uyu wa 16 Mata 2021 ndaba mfite igitaramo kirabera kuri Youtube ni bwo ndibutangaze byinshi. Nari mbakumbuye bantu banjye. Ndumva ntazi aho ndibuhere.”

Kansiime na Skylanta bagiye kubyarana imfura, bahuye mu 2018. Ni nyuma y’uko mu 2017 uyu munyarwenya yari amaze gutandukana byeruye na Gerard Ojok barushinze.

Kansiime na Ojok batandukanye bamaranye imyaka itanu babana. Anne yumvikanye kenshi mu itangazamakuru ashinja uyu mugabo kumuca inyuma no kutamubera indahemuka.

Kansiime ni umunya-Uganda wavutse tariki 13 Mata 1987, yujuje imyaka 34 y’amavuko. Yavukiye ahitwa Kabale muri Uganda, avukana n’abarimo Alle Lindsdell na Shine Omukinga.

Tukahirwa Abraham uri mu rukundo na Anne Kansiime ni umunya-Uganda w’umunyamuziki ukomeye mu njyana ya Reggae. Uyu musore yakuriye mu mujyi wa Mbarara ariko kuri ubu ari kubarizwa muri Kampala.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa