skol
fortebet

Umunyarwenyakazi Anne Kansiime yagaragaye arimo gusomana n’umukunzi we

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Anne Kansiime yagaragaye arimo gusomana n’umukunzi we mushya uzwi nka Skylanta.

Sponsored Ad

Nyuma y’amaze 11 umunyarwenyakazi atandukanye n’uwari umugabo we Gerald Ojok kuri ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umusore witwa Skylanta kuri ubu batagitinya kugaragaza uburyohe bw’urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Instagram.

Urukundo rwaba bombi rwatangiye kumenyekana mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga nyuma uyu musore akaza kujya kumwerekana iwabo aho byanavuzwe icyo gihe ko aba bombi bari mu myiteguro yo gukora ubukwe bakibanira akaramata.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 Ukuboza 2018 ,nibwo Skylanta yongeye kudaterwa isoni no gusakaza amafoto yabo hanze barimo gusomana mu muhanda rwagati.

Twakwibutsa ko Anne Kansiime ari umunyarwenyakazi wubatse amateka mu karere ka Afurika y’iburasirazuba aho kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho yari yakoreyeyo ibitaramo byo gusetsa abantu binyuze mu mpano ye y’urwenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa