skol
fortebet

’Umunyu wabunze witwa Ivu’-Umupfumu Rutangarwamaboko ubwo yavugaga ku myambarire y’abanyarwandakazi muri Miss Africa Calabar[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umupfumu Rutangarwamaboko yanenze abakobwa baserukanye ‘bikini’ muri Miss Africa Calabar, ubwo hatoranywaga abakobwa bagomba kuvamo uzaserukira u Rwanda.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’aho abantu batandukanye bagaragaje ko batanejejwe n’uko abakobwa b’abanyarwandakazi, baserutse muri ubu buryo muri iri rushanwa ritegurwa n’Abanya-Nigeria.

Nk’Umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yakomoje ku bakobwa biyerekanye mu mwambaro wa ’bikini’ muri Miss Africa Calabar, ashimangira ko ubwiza bw’umwari budakwiye gushingira mu kwiyambika ubusa.

Umupfumu Rutangarwamaboko ubusanzwe witwa Nzayisenga Modeste, nawe yanditse kuri Twitter agaragaza ko atashimishijwe no kubona abakobwa bambaye ubusa ku karubanda.

Ati “Umunyu wabunze witwa ivu. Harya nk’aya mahano tuzayiyama kugeza ryari koko Benimana? Sinumva ukuntu ibintu nk’ibi bihabwa urubuga mu gihugu cyihaye intego yo kubakira ku muco no kwisubiza agaciro nk’uko Umukuru yabivuze kandi bigahagarikirwa n’abitwa Abayobozi, byasiga murage ki se?”

Mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Rutangarwamaboko hari abavuze ko nta gikuba cyacitse, ariko abandi bagaragaza ko bitari bikwiye ku mwari w’u Rwanda.

Abakobwa batanu barimo bane bitabiriye Miss Rwanda nibo babonye itike mu gushakisha umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar mu 2020 izabera muri Nigeria mu mpera za 2020.

Barimo Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda mu 2019 ndetse na Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2019. Biyongeraho Kirezi Rutaremara Brune na Uwase Aisha nabo bari muri 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda mu 2020.

Umupfumu Rutangarwamaboko yanenze bikomeye imyambarire y’abakobwa muri Miss Calabar

Undi mukobwa wabashije gutsinda muri iri jonjora rya Miss Africa Calabar ni uwitwa Gacukuzi Belyse usanzwe ari umunyamideli.

Aba bakobwa batoranyijwe mu bagera ku munani bashakishwagamo uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa.

REBA AMAFOTO:




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa