skol
fortebet

Umupilote yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Ububiligi-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2018

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018 nibwo mu gihugu cy’Ububiligi batoraga Nyampinga w’iki gihugu aho byarangiye umukobwa witwa Angeline Flor Pua w’imyaka 22 y’amavuko yegukanye ikamba.
Umuhango wo gutora Nyampinga w’Ububuligi wabereye ahitwa Plopsaland La Panne.Uyu mukobwa wegukanye ikamba ahigitse bagenzi be yiga muri Kaminuza mu mwaka wa Gatatu aho akurikirana amasomo ajyane no gutwara indege aho avuga ko afite inzozi zo kubaza umupilote.
Sur 7 sur yaganiye n’uyu (...)

Sur 7 sur yaganiye n’uyu mukobwa yahishuye ko mu bintu bya hafi akunda harimo gutembera n’inshuti, gukora siporo mu buryo byose ndetse akunda kujya mu gikoni agateka ari kumwe n’imbwa ye akunda byimazeyo.

Uyu mukobwa afite inzozi zo gutwara indege

Mu gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka; abakobwa bose bari bahataniye ikamba bari bambaye umwambaro wa ‘bikini’,ikindi kandi babyinye indirimbo ‘Despacito’ yaciye agahigo muri 2017 ibintu nabyo byabahesheje amanota imbere y’ababarebaga.

Uyu mukobwa wagizwe Nyampinga w’Ububigi ufite inzozi zo kuzaba ‘umupilote’ yagaragiwe n’ibisonga bibiri aribo: Zoé Brunet w’imyaka 17 y’amavuko wabaye igisonga cya mbere ndetse na Dhenia Covens w’imyaka 24 y’amavuko wabaye igisonga cya kabiri.

Yagaragiwe n’ibisonga bibiri

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Darline Devos (perezidante wa komite ya Miss Belgique), Laura Beyne, Miss Belgique 2012 na Pascal Soetens.

Uyu mukobwa uri hagati niwe Nyampinga w’Ububiligi ngo akunda imbwa ye cyane

Abakobwa 30 bari bahataniye ikamba

Yambitswe ikamba na Romanie Schotte asimbuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa