skol
fortebet

Umurambo w’umuherwe Ivan Ssemwanga wagejejwe muri Uganda aho byari amarira gusa ku mpande zombi bamusezera(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umurambo w’umuherwe wari mu ba mbere bafite amafaranga menshi muri Uganda, Ivan Ssemwanga wagejejwe i Kampala uvanywe muri Afurika y’Epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2017.
Ivan Semwanga yari umwe mu banyemari bakomeye muri Uganda, yitabye Imana kuwa 25 Gicurasi 201 aguye mu bitaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo aho yari atuye. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko. Zari ubwo yari mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku wahoze ari umugabo we (...)

Sponsored Ad

Umurambo w’umuherwe wari mu ba mbere bafite amafaranga menshi muri Uganda, Ivan Ssemwanga wagejejwe i Kampala uvanywe muri Afurika y’Epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2017.

Ivan Semwanga yari umwe mu banyemari bakomeye muri Uganda, yitabye Imana kuwa 25 Gicurasi 201 aguye mu bitaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo aho yari atuye. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.

Zari ubwo yari mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku wahoze ari umugabo we

Umurambo wa Ssemwanga wagejejwe ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe uzanwe n’indege ya South African Airways ikompanyi iri mu zo bari bafitanye ubufatanye bukomeye mu bucuruzi. The New Vision yatangaje ko iyi ndege yazanye umurambo wa Ssemwanga ku buntu nk’uburyo bwo gutabara umufatanyabikorwa wayo.

Zari n’abana be bagiye muri Uganda gushyingura Ssemwanga

Ku kibuga cy’indege hari isinzi ry’imodoka ziganjemo izigezweho zari zaje kwakira umurambo wa nyakwigendera. Umurambo wa Ssemwanga watwawe mu modoka y’umukara ya A-Plus Mercedes-Benz inyuma ye hakurikiraho izo mu bwoko bwa Rolls Royce zari zitwawe n’inshuti ze SK Mbuga, Edward Cheune alias Ed Cheune n’abandi.

Zari yashegeshwe n’urupfu rwa Ssemwanga wahoze ari umugabo we, uyu bari kumwe ni umwe mu bana be

Mu bantu b’ibyamamare cyane muri Uganda baje kwakira umurambo wa Ssemwanga harimo Dr Jose Chameleone na Bobi Wine, aba bombi bari basanzwe ari inshuti magara za nyakwigendera.

Muri Uganda, Zari acungiwe umutekano cyane

Polisi ya Uganda yaherekeje umurambo wa Ssemwanga kuva ku kibuga cy’indege kugera i Muyenga mu rugo rwe. Uburebure bw’umurongo w’imodoka zari zitwaye Ssemwanga ngo wareshyaga n’ibirometero bigera kuri bibiri.Zari Hassan wahoze ari umugore wa Ssemwanga yari mu kivunge cy’abaherekeje umurambo w’uyu muherwe, yari kumwe n’abana be batatu gusa umutekano we wari wakajijwe.

Zari n’umwana muto yabyaranye na Ssemwanga witwa Quincy bari barinzwe cyane mu gihe abahungu be bakuru Raphael na Pinto bo bari bisanzuye ndetse nta murinzi bahawe.

Zari yarushinganye na Ssemwanga mu 2011 ariko urukundo rwabo ntirwaramba kuko mu 2014 yahise ashakana na Diamond Platnumz, ubu na we bafitanye abana babiri.


Ibitekerezo

  • Nonese uyu mugabo yashakanye na Zari muri 2011 abana be akaba ari abasore? Mudusobanurire neza niba mutibeshye kumwaka. Txs

    Kabana ndabona babeshya rwose.niba barashakanye2011 ubwo babyaye 2012 ubwo se umwana ufite imyaka5 cg 6 aba angana kuriya??????oya oya mutohoze neza mureke kubeshya abanyarwanda

    Kabana ndabona babeshya rwose.niba barashakanye2011 ubwo babyaye 2012 ubwo se umwana ufite imyaka5 cg 6 aba angana kuriya??????oya oya mutohoze neza mureke kubeshya abanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa