skol
fortebet

Umuramyi Adrien Misigaro n’umuvandimwe we baririmbiye intebe

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Adrien Misigaro binyuze mu muryango udaharanira inyungu yashinze mu Rwanda witwa “Melody of New Hope” yahisemo gusubukura igitaramo cye cyahagaritswe ku munota wa nyuma kubera Coronavirus yugarije Isi.

Sponsored Ad

Ntabwo ari ibintu bisanzwe mu Rwanda ko abantu bakora igitaramo intebe zambaye ubusa, bagahitamo kukinyuza imbonankubone ku rubuga rwa Youtube.

Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Umunyamerika uririmba mu Kinyarwanda Evan Jarrell, Jake, Marina nawe bavanye muri Amerika, Israel Mbonyi, Patrick Nkundabose wamamaye muri Alarm Ministries n’abandi bagombaga guhurira mu bitaramo byiswe “Each one reach one concert”.

Byateguwe mu rwego rwo gukangurira buri wese mu Banyarwanda gufasha byibuza umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo. Byagombaga kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 8 Werurwe 2020, ndetse no mu Karere ka Huye muri Auditorium muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ku wa 15 Werurwe 2020.

Bitunguranye habura amasaha make ngo igitaramo cy’i Kigali kibe kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, Umujyi wa Kigali wahise usohora itangazo ugaragaza ko iki gitaramo kimwe n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro byose bihuriramo abantu bihagaritswe bikazasubukurwa mu gihe hazaba hatanzwe irindi tangazo.

Nyuma yo guhagarikwa kw’iki gitaramo, Adrien Misigaro na bagenzi be ntabwo bacitse intege ahubwo bahisemo gukora iki gitaramo kigacishwa ku rubuga rwa Youtube rw’uyu muhanzi.

Adrien Misigaro niwe wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Ntiyamukanze’ agezemo hagati ati “Amahoro dufite mu Mana yacu ntabwo asa nk’ayo ab’isi batanga, Isi yose ifite ubwoba kuri uyu munsi. Murabona ko turi gukorera mu cyumba kitarimo abantu, tugomba kuramya Imana. Kubohoka dufite muri Yesu nta handi twakubona.”

Nyuma yahise yanzika n’izindi ndirimbo ze ‘Nzagerayo’, ‘Ntuhinduka’ n’izindi. Arangije ati “Tugiye kubwira izi ntebe ngo zizamure icyubahiro nazo, mutekereze izi ntebe ari abantu. Satani yagize ngo yirukanye abantu mu ntebe ariko si ko bimeze.”

Yagezemo hagati ahamagara Gentil Misigaro avuga ko abantu benshi bazi ko bangana ariko ko Adrien Misigaro amuruta cyane. Arangije avuga ko ari umuvandimwe we mu buryo bukomeye ku buryo nta n’umwe ujya usaba ikintu mugenzi we ngo abyange.

Ati “Dutangira iki gikorwa cya Each One Reach One , twari dufite intego yo kugera ku bantu benshi, ni njye wagiye i Iwawa ngarutse mubwira amakuru y’ibyo nabonye, uko tubana nta n’umwe ujya ubwira undi ngo oya, kuko iyo ubivuze uba ufite ubundi buryo uri bukoremo icyo kintu.”

Bahise baririmbana indirimbo zirimo ‘Buri munsi’ iri mu zamenyekanye cyane bahuriyemo, ‘Hano ku Isi’, ‘Ntacyo Nzaba’, ‘Hari Imbaraga’ ya Gentil n’izindi nyinshi.

Aba bahanzi bombi bamaze igihe kirenga isaha n’igice ku rubyiniro.

Adrien Misigaro yahise anatangiza ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kuziba icyuho cy’igihombo cyatewe no kuba iki gitaramo kitarabaye kandi bari barashoyemo amafaranga agera ku bihumbi $15 asaga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “ Imwe mu mbogamizi ziri mu gutegura igitaramo nk’iki ni uburyo bw’amafaranga. Ibijyanye no gucuranga, abaririmbyi, kwamamaza, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi byadutwaye asaga ibihumbi $15.”

Yavuze ko we na bagenzi be bahuriye muri New Melody of Hope bari gusaba inkunga abanyarwanda kugira ngo babashe gukomeza umurimo w’Imana mu Mujyi wa Kigali.

Kwinjira muri iki gitaramo byari 5 000 Frw ahasanzwe, 15 000 Frw muri VIP ndetse na 25 000 Frw muri VVIP. Ku bari baguze amatike mbere amafaranga yari yagabanyijwe ku buryo muri VIP yari 10 000 Frw na 20 000 Frw muri VVIP.

Uretse Gentil Misigaro na Adrien Misigaro baririmbye muri iki gitaramo cyatangiye saa yine z’amanywa, uwitwa Evan Jarrell n’umukobwa witwa Marina nabo bagaragaye ku rubyiniro.

Ndetse nk’uko byari biteganyijwe Rev. Scott Bubley yatanze ikibwirizwa muri iki gitaramo.

Adrien Misigaro yari yagize igitekerezo cyo gukora iki gitaramo mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo gusura ikigo kigororerwamo ababaswe nabyo kiri i Iwawa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa