skol
fortebet

Umuraperi A.Y yasabye anakwa umunyarwandakazi barambanye mu rukundo-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare, 2018 nibwo Umuraperi AY uri mu bahanzi bubashywe mu gihugu cya Tanzaniya yasabye anakwa umukunzi we w’umunyarwandakazi witwa Umunyana Rehema [Remy].
Gusaba no gukwa byabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu Nta y’Iburasirazuba.Inshuti n’abavandimwe bari baje gushyigikira uyu muryango mushya.Ubukwe bwabo buteganyijwe kuba tariki ya 24 Gashyantare, 2018 bubere mu mujyi a Dar Es Salaam aho A.Y asanzwe atuye.
Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye (...)

Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda. Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981.

A.Y yahamije urwo yakunze umunyarwandakazi

Mu myaka umunani aba bombi bamaranye bakundana, A.Y ntiyigeze yifuza kumvikana mu itangazamakuru avuga ko afite umukunzi. Kuwa 27 Ukuboza, ubwo uyu mukobwa witwa Remmy ukomoka mu Rwanda yizihizaga isabukuru y’amavuko; A.Y yahamije urwo yakunze uyu mukobwa mu butumwa yamwoherereje.
REBA AMAFOTO:

Ubwo yamwambikaga impeta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa