Umuraperi AY ku isabukuru y’umwaka amaze arushinganye n’umunyarwandakazi Rehema babyaranye umwana yagaragaje urwo amukunda rudasanzwe[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 February 2019 Yasuwe: 2297

Umuraperi ukomeye mu karere k’Afurika y’uburasirazuba AY, ku isabukuru y’umwaka amaze arushinganye na Umwali Rehema , yongeye kugaragaza ibyiyumviro bye ku mugore we bamaranye umwaka.

AY ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu ruhando rwa Muzika , akaba umwe mu bubashywe mu gihugu cya Tanzania. Uyu mugabo ufite umugore ukomoka mu rw’imisozi igihumbi yamushimagije bikomeye

Kuri iki Cyumweru, AY abinyujije kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ibyishimo atewe no kuba amaze umwaka umwe yitwa umugabo. Yagize Ati “Ni isabukuru yacu, umwaka umwe urashize…isabukuru nziza kuri twe. Ndagukunda byimazeyo mama Aviel. Dukomeze dusabe Imana irusheho kuduha imigisha n’ibyiza byayo iminsi yose.”

A.Y n’uyu mukobwa bakundanye kuva mu mwaka wa 2008, bakoze ubukwe tariki ya 10 Gashyantare 2018, gusaba no gukwa byabereye kuri Golden Tulip Hotel, hanyuma ikindi gice kibera mu Mujyi wa Dar es Salaam

Kuri ubu bafite imfura y’umuhungu bibarutse ku wa 12 Kanama 2018 mu bitaro bya Medical City Healthcare biri mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. Uyu mwana bahise bamwita Aviel bisobanuye Imana ni data bongeraho Yessayah rya se.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Murumuna wa Kim Kardashian yavugishije imbaga nyamwinshi y’abantu...

Kylie Jenner yashyize hanze amafoto agaragaza imiterere ye mu mwambaro...
18 July 2019 Yasuwe: 3489 0

Reba amafoto y’ibyamamare nyarwanda 34 barimo abahanzi,abanyamakuru,abaDj...

Muri iki cyumweru ku mbuga nkoramabaga hafi ya zose zikoreshwa n’abantu...
18 July 2019 Yasuwe: 3980 0

Umusaza Tito Rutaremara akaba na Senateri yagize icyo avuga ku bakobwa...

Umusaza w’ inararibonye mu Rwanda Tito Rutaremara akaba n’ Umusenateri mu...
18 July 2019 Yasuwe: 2658 0

R. Kelly yanze gutanga amande y’akayabo k’amafaranga y’u Rwanda yaciwe ahitamo...

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Leta Zunze Ubumwe za...
18 July 2019 Yasuwe: 1528 0

Imibyinire y’umuhanzikazi wo muri Uganda ’Nwagi’ yabyinnye atsirita ikibuno...

Umuhanzikazi Winnie Nakanwagi uzwi nka Winnie Nwagi ubarizwa muri Label ya...
17 July 2019 Yasuwe: 5553 0

Umunyamidelikazi Naomi yahungabanyije imbuga nkoranyambaga nyuma yo...

Umunyamidelikazi w’umwongereza Naomi Campbell yavugishije benshi ku mbuga...
17 July 2019 Yasuwe: 7345 1