skol
fortebet

Umuraperi Fireman mu rubyiruko 1,678 rwasoje amasomo rwari rumazemo umwaka mu kigo cy’Iwawa[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, wagiye yiyita Godson, Musirikare n’andi menshi mu muziki umwe mu baraperi bahoze mu itsinda rya Tuff Gang, nyuma y’umwaka yari amaze ari kugororerwa Iwawa yasoje amasomo kimwe n’urundi rubyiruko rugera ku 1,678.

Sponsored Ad

Uyu munsi ni bwo urubyiruko rusaga 1,678 barimo n’umuraperi Fireman basoje amasomo, bakaba bahawe n’impamyabumenyi z’ibyo bize.

Muri Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge harimo na Mugo(heroine), nyuma yaje guhita atwarwa Iwawa mu rwego rwo kumufasha kureka ibiyobya bwenge biba byarabagize imbata.

Muri iki kigo cy’Iwawa abajyanyweyo bahigira imyuga itandukanye, ububaji, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi, uyu muraperi mugihe yari amaze Iwawa, Fireman yagaragaye mu ndirimbo yitwa ’Ntarirarenga’ yahuriyemo na Jay C ndetse na Safi Madiba.

Kenshi abahanzi baririmba injyana ya HiHop bagaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye mu buzima ariko bakagira isoko y’aho bavoma bitekerezo, Fireman na we isoko y’inganzo ye ni ubuzima yabayemo ndetse n’ubwo abamo kugeza ubu.

Nubwo mu muziki we yibanda ku buzima yakuriyemo, hari zimwe mu ndirimbo ze akora abikomoye ku buzima rusange bwa buri munsi abantu babamo zagiye zikundwa na benshi bakunda umuziki nyarwanda n’injayana ya HipHop.

Fireman kenshi avuga ko kimwe mu bimukomeza ari izina “Fireman” izina akoresha mu mu muziki we , agikorera muri Super Level yavuze ko izina rye rifite aho rihurira n’imyemerere ye ndetse ko aribonamo imigisha myinshi.

Mu buto bwe Fireman ntiyigeze atekereza ko yazavamo umuraperi ukomeye ahubwo yatekerezaga ko azaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye, umuteramakofe cyangwa umukinnyi wa filime.

Mu ndirimbo ze zose, Fireman akunda ‘Mama Rwanda’ kuko ivuga ikanataka ubwiza bw’igihugu cye. Kenshi yagiye yumvikana mu bitangazamakuru mbere atarajyanwa Iwawa avuga ko mu buzima bwe umuntu afata nk’icyitegererezo ari Perezida Paul Kagame ndetse afite icyifuzo gikomeye cyo kuzahura na we.

Abasoje amasomo kuri uyu wa Gatanu ni icyiciro cya 18; bahawe impamyabushobozi z’amasomo y’igororamuco n’imyuga bahuguwemo bari bamaze umwaka biga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa