skol
fortebet

Umuraperi Fireman uri kugororerwa ku kirwa cya Iwawa abikuye ku mutima yasabye imbabazi umugore we n’umwana[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Fireman umaze igihe kigera ku mezi atatu ari kugororerwa Iwawa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Werurwe 2019, mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru bitandukanye byamusuye yasabye imbabazi abo mu muryango we abona ko yatesheje agaciro akijandika mubiyobya bwenge.

Sponsored Ad

Fireman yageze i Iwawa muri Nzeri 2018 biteganyijwe ko azahamara amezi 12 akagaruka mu buzima busanzwe, yinjiye mu cyiciro cy’Intore nyuma yo kugororwa. Fireman uri Iwawa yigayo ibintu bitandukanye birimo ubuhinzi no gukoresha mudasobwa.

Uyu muraperi wari ukunzwe nabatari bake mu muri muzika nyarwandwa aganira na Isimbi tv yavuze ko asaba imbabazi umugore we n’umwana we “ku bwo kubatesha agaciro no kugatesha umuryango nyarwanda,” aho kuwukorera ibibyara amafaranga akoresheje umuziki we akajya mu biyobyabwenge.

Yavuze ko yajyaga akoresha ibiyobyabwenge ubundi akabireka bugacya yabisubiyeho. Yakomeje avuga ko mu buzima busanzwe ngo akumbuye kubona umwana we kurusha ibindi bintu byose.

Uyu muraperi ukumbuwe nabatari bake mubakunzi b’injyana ya HipHop mu Rwanda yashimangiye ko ibyo ari kwiga i Iwawa azavayo abishyira mu ngiro, yifuza gushora imbaraga mu myuga y’ubuhinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa