skol
fortebet

Umuraperi Kanye West yatangaje ko yahinduye amazina ye

Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Kanye West yahinduye izina yiyita Ye.

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye Omari West uzwi nka Kanye West mu muziki kuri ubu yatangaje ko yahindye amazina aho kuri ubu agiye kujya yitwa Ye. Aho ngo iri zina yarihinduye mbere yuko amurika album ye hanze yise Yandhi.

West aheruka kuvuga ko uretse kuba Ye bishobora kuba impine y’izina rye risanzwe, rinafite igisobanuro mu bijyanye n’imyemerere mu by’idini.

Yagize ati “Mpamya ko ’ye’ ari ryo jambo rikoreshwa cyane muri Bibiliya kandi muri Bibiliya risobanura ‘mwebwe’.”

Ni umwe mu bantu bakomeye bahinduye amazina bakoresha.

Barimo nka Sean Combs wamenyekanye ku mazina nka Puff Daddy, P. Diddy cyangwa Diddy, ariko muri uyu mwaka watangaje ko akeneye kwitwa Love cyangwa Brother Love.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa