Umuraperi nyarwanda Fireman yasobanuye uburyo yagambaniwe akajyanwa gufungirwa kwa Kabuga

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 29 June 2018 Yasuwe: 2132

Umuraperi Fireman wari umaze iminsi igera kuri makumyabiri afungiwe kwa Kabuga ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge yamaze kurekurwa ngo kubera ko basanze ari umwere.

Mu ntangiriro za Kamena 2018 nibwo Fireman yatawe muri yombi na polisi akekwaho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ajyanwa mu kigo ngorora muco (Transit Center) iri i Gikondo bakunze kwita kwa Kabuga.

Mu ntangiriro za Kamena 2018 nibwo Fireman yatawe muri yombi na polisi akekwaho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ajyanwa mu kigo ngorora muco (Transit Center) iri i Gikondo bakunze kwita kwa Kabuga.

Nyuma yo kurekurwa ariko Fireman yatubwiye ko kwa Kabuga yari akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge, ariko akavuga ko ngo byari akagambane kuko bavugaga ko abicuruza abivanye i Kampala muri Uganda, bamusanze aho atuye maze baramufata .Nyuma yo kumukoraho iperereza bamurekuye.

Fireman yagize ati :”Barangambaniye batunga agatoki kuri Fireman baraza baramfata banjyana muri Gereza banshinja gucuruza ibiyobyabwenge bavuga ko mbivana Kampala nkabyinjiza mu Rwanda.”

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Fireman ntabwo yigeze amenyekana,akaba yabwiye UMURYANGO ko ngo yarazi ko byoroshye kuko yumvaga baramubaza akitahira yewe ngo ntibimare n’umunsi umwe ariko yatunguwe no kubona iminsi 20 yihiritse afunzwe.

Si ubwa mbere abahanzi babaraperi bavuzweho gukoresha cyangwa gucuruza ibiyobyabwemge kuko no mu minsi ishize P Fla yari yarafunzwe azira ibyaha nk’ibi, P Fla yamaze umwaka wose ari muri gereza.

Iyo ahamwa n’icyaha, Fireman yari guhanwa n’ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Uwimana Francis ukunda kwiyita Fireman ,Godson, Musirikare n’andi menshi mu muziki ni umwe mu baraperi bahoze bagize itsinda rya Tuff Gang , ubuzima yakuriyemo nibwo bwabaye isoko y’inganzo ye mu muziki.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa ushaka guhatana n’abandi muri Miss Rwanda 2019 agomba kuba...

Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yashyize hanze...
20 November 2018 Yasuwe: 830 0

Kizito Mihigo yatangaje umuhanzi bashobora gukorana indirimbo

Kizito Mihigo yatangaje ko mu bahanzi yumvishe indirimbo zabo kuva yava...
20 November 2018 Yasuwe: 1193 0

Ku munsi w’igitaramo cyanjye nzabereka umukobwa nakundiye ibiguru bye - Mc...

Mc Tino yatangaje ko ku munsi nyirizina w’igitaramo cye ari nabwo azerekana...
20 November 2018 Yasuwe: 791 0

Safi yatangaje impamvu atajya yitabira ibitaramo bya Knowless bigeze...

Safi yavuze ko ibitaramo bya Knowless yabijyamo gusa ngo ntiyari...
20 November 2018 Yasuwe: 1737 0

Asinah yatangaje igice cyo ku mubiri we akunda kurusha ibindi...

Asinah yatangaje ko ku mubiri we akunda iminywa ye cyane.
19 November 2018 Yasuwe: 4279 2

Miss Mutesi Jolly yagiye kwizihiriza isabukuru ye muri Dubai

Miss Mutesi Jolly ari kubarizwa i Dubai aho yagiye kwizihirizayo isabukuru...
19 November 2018 Yasuwe: 2925 1