Umuraperi nyarwanda Generous 44 na Mirabyo The Warren bari mu maboko ya Polisi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 2 October 2018 Yasuwe: 2249

Umuraperi nyarwanda Manzi Patrick uzwi ku izina rya Generous 44 na mugenzi we baririmbana mu itsinda rimwe rya Thug Nation Mirabyo The Warren bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kunywa ibiyobyange.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Generous 44 na mugenzi we Mirabyo The Warren bazira gufatanywa urumogi,maze bahita banjyanwa gucumbikirwa kuri Station ya Polisi y’i Gikondo kugira ngo bakurikiranwe n’Ubugenzacyaha.

Generous 44 ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kunywa ibiyobyabwenge

Amakuru agera k’Umuryango dukesha umwe mu nshuti z’aba bombi,yadutangarije ko bafashwe mu masaha y’ijoro bafatirwa ku Muhima mu bice bizwi nka Rafrecheur ari naho babaga,bafatirwa ku mugore nawe waho usanzwe acuruza ibiyobyabwenge maze bahita babanjyanana gucumbikirwa mu kigo ngororamuco gicibwamo by’igihe gito cyo kwa Kabuga i Gikondo.

Umuhanzi Generous 44 na Mirabyo The Warren baafashwe bafatanywe ibiyobyabwenge, baje bakurikirana na bagenzi babo bafashwe banywa ibiyobyabwenge nka Gisa cy’inganzo ucumbikiwe muri Gereza ya Kigali i Mageragere wari warabaswe n’ikiyobyabwenge cya MUGO we na Fireman uheretse kujyanwa mu kigo ngororamuco cyi Wawa, ndetse na P fla uheruka kurekurwa avuye muri Gereza ya Mageragere.

Mirabyo The Warren nawe ari mu bari mu maboko ya Polisi ashinjwa kunywa ibiyobwenge

Umuraperi Generous 44 na bagenzi be bafatanywe biteganyijwe ko bagomba gushyikirizwa inzego z’ubushinjacyaha mu gihe kitarenze iminsi 15 nkuko amatege y’u Rwanda abiteganya.

Generous 44 ari mu bahanzi Nyarwanda bari kuzamuka neza mu njyana ya Hip hop mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoze nka Sober, Ntabirenze, Simukadi na Ku kagali,akaba yarakunze no kugirana amakimbirane ya hato na hato na mugenzi we uzwi nka Mukadaff.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO MIRABYO YAKOZE MBERE Y’UKO AFATWA:

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Alpha Blondy yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umuzungukazi w’umunyamakuru...

Umunyamuziki w’icyamamare ku Isi ukomoka muri Côte d’Ivoire, Seydou Koné...
26 April 2019 Yasuwe: 2065 0

Peter wahoze muri P-Square yasubije Diamond uherutse kumushinja gusambanya...

Mr P uzwi nka Peter muri P-Square yabwiye abanyamakuru ko ibyo Diamond...
26 April 2019 Yasuwe: 2091 0

The Ben yavuze igihe azatangariza umukobwa bakundana ahishura nuko azaba...

The Ben yavuze ko azatoranya umukobwa agendeye ku mutima we ndetse ngo...
26 April 2019 Yasuwe: 990 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore b’Abarundi ari beza kurusha...

Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo cyitwa Esquire, kimwe mu bikomeye mu bijyanye...
25 April 2019 Yasuwe: 5912 2

Dore bintu 5 Anita Pendo yifurije Ndanda batandukanye nyuma yo kubyarana...

N’ubwo hashize iminsi itari mike batandukanye nyuma yo kubyarana abana...
25 April 2019 Yasuwe: 3009 0

Ben Pol yateye ivi asaba umukunzi we ukomoka muri Kenya kumubera umugore...

Umuhanzi Ben Pol wamenyekanye mu Rwanda kubera indirimbo yitwa Darling...
25 April 2019 Yasuwe: 2515 0