Riderman uri mu Bushinwa akihagera yatunguwe cyane n’imbaga nyamwinshi y’abashinwa batangariye umusatsi we(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 July 2017 Yasuwe: 7823

Mu mpera z’iki cyumweru gishize kuwa gatandatu taliki ya 08/07 2017 nibwo umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman yataramiye imbaga nyamwinshi mu bushinwa ariko ubwo yageraga muri iki gihugu yatangajwe no kubona ubwinshi bw’abatuye iki gihugu bashyashyana bashaka gukora ku musatsi we wa Dreads.

Riderman werekeje mu gihugu cy’Ubushinwa muri iki cyumweru dusoje gutaramira abahatuye, yahamirije ko yatunguwe no kuva mu modoka agahururirwa n’ibihumbi by’abantu bamusaba ko yabemerera bagakora ku musatsi we.

Ubusanzwe umuhanzi Riderman ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunda guhinduranya cyane inyogosho ariko akenshi akaba akunze kurangwa n’umusatsi uzinze mu buryo bwa Dreads.

Ku murongo wa telephone ngendanwa, Riderman yavuze ko yabonye byinshi mu Bushinwa bitandukanye no mu Rwanda ariko ngo ahanini yatunguwe no kuva mu modoka ibihumbi mu batuye muri iki gihugu baramuhururira bamwe ndetse bakajya bamusaba ko yabemerera bagakora mu musatsi we wa Dreads.

Ati”Umusa ibyo nabonye mu Bushinwa ni byinshi, ariko ahanini natunguwe n’uko abenshi batazi Dreads bishoboka ko Abashinwa batazizi batazitunga.’

Riderman avuga ko ibijyanye n’ihindagurika by’ikirere ntagishya yahabonye cyangwa ngo kimugore.Yataramiye abahatuye ku wa Gatandatu w’iki cyumweru dusoje, yemeza ko mu Bushinwa yakiriwe neza ndetse ari igihugu yishimiye.

Birateganywa ko uyu muhanzi azagaruka mu Rwanda muri iki cyumweru nyuma yo gutaramira no gususurutsa imbaga y’abashinwa n’abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kwuzera

    Ndabyishimiye kbx iyonintavwenzuma ariko ubutaha nibazajyabajya mubifaramo ahanu nkahongaho bajye bavuganira nahibaruruste muri gahunda ya musc.

    July 2017
  • chat_bubble Nknicholas

    Yataramiye mu wuhe mugi se?
    Ko mutabimubajije

    July 2017

Inzindi nkuru

Uncle Austin yirinze kugira icyo atangaza ku makuru y’ uko yatandukanye n’...

Umuhanzi akaba n’ umunyamakuru Uncle Austin yanze kugira icyo atangariza...
22 February 2018 Yasuwe: 252 0

Umusore agiye gukwa Zari inka 42 amuhoze amarira yatewe na Diamond

Nyuma y’iminsi mike umunyamideli Zarinah Hassan wamamaye nka ‘Zari The Boss...
22 February 2018 Yasuwe: 1193 0

Nyamirambo: Umukobwa uzwi ku kabyiniro ka Milo akomeje gusakaza amafoto ye...

Umukobwa utuye mu gace ka Nyamirambo uzwi ku kabyiniro ka Ishema Milo...
21 February 2018 Yasuwe: 5398 2

Umukobwa w’ Indaya yatangaje ko kumunsi nibura aryamana n’ abagabo barenga...

Umukobwa w’ Umwongerezakazi Kirie Redfield, ni umugore ufite umugabo akaba...
21 February 2018 Yasuwe: 2539 1

Ibyishimo ni byose hagati y’ Umunyarwandakazi Rehema n’ umugabo we A.Y muri...

Nyuma y’ uko Umuraperi AY asabye akanakwa umukobwa w’ Umunyarwandakazi Rehema...
21 February 2018 Yasuwe: 1837 1

Umukobwa yatemaguye umukunzi we igitsina akibika muri firigo

Umukobwa w’imyaka 21 y’ amavuko witwa Anastasia Onegina uvuka mu gihugu...
21 February 2018 Yasuwe: 2350 0