skol
fortebet

Umuraperi The Game yashyize hanze indirimbo ivuga ku busambanyi bukabije yagiranye na Kim Kardashian

Yanditswe: Saturday 26, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuraperi The Game wasaga n’uwibagiranye mu ruhando rwa muzika yashyize hanze indirimbo ishotora Kanye West ivuga ubusambanyi bukabije yakoranye n’umugore we Kim Kardashian bigeze gukundana mu myaka 10 ishize.

Sponsored Ad

The Game yavuze ko yasambanye na Kim Kardashian inshuro nyinshi ariko aribwo bwa mbere abishyize mu ndirimbo cyane ko yanze kubivuga kuko Kanye West usanzwe ari umugabo wa Kim bari inshuti.

The Game yakundanye na Kim Kardashian mu mwaka wa 2006 ndetse hari amafoto menshi bafotowe bari kumwe yacaracaye mu binyamakuru.

The Game yeruye bikomeye avuga mu buryo bweruye uko yasambanye n’uyu mugore wamamaye kubera imiterere ye gusa yabivuze mu magambo y’urukozani Umuryango utasubiramo.

Kanye West akunze kwibasira abagabo bashaka kugirana umubano n’umugore we ndetse mu minsi ishize yashwanye bikomeye na Drake ubwo yakurikiraga Kim Kardashian kuri Instagram ndetse yatutse Nick Cannon bigeze gukundana.

Benshi bategereje icyo Kanye West usiga yiyita Ye azavuga kuri iyi ndirimbo ya The Game gusa byatangiye guhwihwiswa ko bashobora no kuzarwana.

Mu mwaka wa 2016 nabwo The Game yari yashyize hanze indirimbo yitwa sauce yavuzemo ko yasambanye n’aba Kardashians batatu bituma benshi bacika ururondogoro.




The Game yashyize hanze indirimbo ivuga ukuntu yasambanye na Kim Kardashian

Ibitekerezo

  • Ariko se finalement nta muntu utararyamanye na Kim Kardashian.Kuki aba Stars bumva ubuzima ari sex gusa???Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

    Ariko se mwandika gute amakuru mwebwe??
    Indirimbo nta zina igira se cg ntaryo muzi

    guys be serious in ur articles gte c mwandika inkuru nimuvuge iyo ndirimbo uko yitwa ?? murumva inkuru yanyu yakwizerwa ?! mwongere ubunyamwuga cg mubireke ... iyi nkuru ndabona ntacyo ivuze kbs

    guys be serious in ur articles gte c mwandika inkuru nimuvuge iyo ndirimbo uko yitwa ?? murumva inkuru yanyu yakwizerwa ?! mwongere ubunyamwuga cg mubireke ... iyi nkuru ndabona ntacyo ivuze kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa