skol
fortebet

Umuraperi ukomeye mur Amerika ’Jay Z’ yaciye agahigo katarakorwa n’umuraperi uwo ariwe wese ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Shawn Corey Carter wamamaye ku izina rya Jay-Z mu ruhando rwa muzika, yabaye umuraperi wa Mbere ugerageze gutunga umutungo ufite agaciro ka Miliyari y’Amadolari y’Amerika.

Sponsored Ad

Urubuga Forbes rusanzwe rukora inkuru z’ibyamamare cyane cyane kubyerekeranye n’uko birushanwa mu mitungo,cyatangaje ko Jay-Z aya mafaranga yose ayakomora mu bikorwa by’ubucuruzi, n’ibindi bikorwa akora bitandukanye birimo umuziki.

Forbes yakomeje itangazo ko uyu muraperi yari afite miliyoni 350 u mwaka wa 2005.muri 2008yashakanye na Beyonce wari usanzwe afite miliyoni 335, ubutunzi burushaho kwiyongera.

Muri 2018, Jay-Z yari afite umutu go uri muri miliyoni 900 z’amadolari ya Amerika.

Uyu muraperi mbere yo kuba umuhanzi yakoraga akazi ko gucuruza CD, muw’1996 ashyira hanze umuzingo w’indirimbo ze yise Reasonable Doubt yacurujemo Copy miliyoni 1.5.

Umuzingo w’indirimbo uyu muraperi aheruka gushyira hanze yawise 4:44 washyizwe hanze muri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa