skol
fortebet

Umuraperi w’imyaka 19 wo muri USA yakatiwe gufungwa imyaka 55[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperi w’imyaka 19 witwa Taymor McIntyre wamamaye nka Tay-K muri Muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiwe igifungo cy’imyaka 55 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubujura bwitwaje intwaro.

Sponsored Ad

Muri 2016,nibwo uyu muraperi yashinjwe urupfu rw’umusore witwa Ethan Walker wari ufite imyaka 21, warasiwe mu rugo iwe mu Mujyi wa Mansfield muri Leta ya Texas.

Abatangabuhamya bavuze ko Tay-K yari mu mugambi wo kwiba ibiyobyabwenge n’amafaranga mu rugo rwa Walker.

Umukunzi wa Ethan Walker yavuze ko nyakwigendera yarashwe amaboko ye ari mu kirere nk’ikimenyetso cyo gusaba imbabazi nyuma yuko abamuteye bari babuze ibyo bashakaga.

Ethan Walker yarashwe n’igitero cy’abajura barimo na Tay-K wahanishijwe igifungo cy’imyaka 55 n’ihazabu y’ibihumbi $21 nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Tay-K yahamijwe ibyaha ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’aho ubushinjacyaha bwemeje ko ari we wateguye igitero ndetse ashaka umuntu wishe Walker, uyu akaba yarakatiwe igifungo cya burundu.

Televiziyo ya KTVT ikorana bya hafi na CBS yatangaje ko abunganizi ba Tay-K mu by’amategeko bavuze ko umukiliya wabo atari we warashe amasasu ndetse adakwiye guhamywa icyaha. Uruhande rw’abashinjacyaha rwavuze ko Tay-K yari azi neza umugambi wo kwiba Walker.

Mu 2017 nibwo uyu musore w’imyaka 19 yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise “The Race” yaje no ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe kuri Billboard Hot 100.

Yayishyize hanze nyuma yo kwica akuma kagenzura abantu bafungishijwe ijisho mu ngo agatoroka. Mu mashusho yayo yagaragaye yifotoreza iruhande rw’ifoto yerekana ko ashakishwa. Uyu musore yafatiwe muri New Jersey nyuma y’amezi atatu yarahunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa