skol
fortebet

Umuraperi w’ Umurundi yanenze abaraperi bose bo mu Rwanda, umwe ku wundi

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuraperi wo mu Burundi uzwi nka B Face yashyize ahagaragara video y’indirimbo yise “La Différance” (Itandukaniro) aho avuga ko yashakaga kugaragaza ko abaraperi bo mu Burundi barusha kure abo mu Rwanda.
Usibye gutega amatwi amagambo ari muri iyi ndirimbo imara iminota 6 yose, nta bindi umuntu yakongeraho.
Ahera kuri P-Fla ngo nta kinyabupfura agira, BullDogg ngo aririmba nk’ufite ibirayi bishyushye mu kanwa, ngo Oda Paccy ngo yatewe n’amadayimoni ajya kuririmba ibyo adashoboye, Jay Polly ngo (...)

Sponsored Ad

Umuraperi wo mu Burundi uzwi nka B Face yashyize ahagaragara video y’indirimbo yise “La Différance” (Itandukaniro) aho avuga ko yashakaga kugaragaza ko abaraperi bo mu Burundi barusha kure abo mu Rwanda.

Usibye gutega amatwi amagambo ari muri iyi ndirimbo imara iminota 6 yose, nta bindi umuntu yakongeraho.

Ahera kuri P-Fla ngo nta kinyabupfura agira, BullDogg ngo aririmba nk’ufite ibirayi bishyushye mu kanwa, ngo Oda Paccy ngo yatewe n’amadayimoni ajya kuririmba ibyo adashoboye, Jay Polly ngo kuki yitukuje kandi kuba umwirabura ari amahirwe ya ‘hatari’, n’abandi barimo nka AmaG The Black ngo wikinira ‘comedy’.

Ariko yanashimye Riderman, Pacson, K8 Kavuyo, NPC, Fireman, Green P na Danny Nanone ngo ni bo abona ko bagerageza iyi njyana kurusha abandi ngo nibakomereza aho bazagera aho bamwemeza.

Nyamara iyi ndirimbo yayikoreye muri studio yo mu Rwanda ya Super Level nubwo amashusho yafatiwe i Burundi.

Reba amashusho y’ indirimbo La difference B Face yaririmbye yibasira abaraperi bo mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa