skol
fortebet

Umuraperi wo muri Kenya ’Khaligraph Jones’ yerekanye inzu n’imodoka yaguze abantu bamukurira ingofero

Yanditswe: Tuesday 02, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Khaligraph Jones wo muri Kenya yavuzweho amagambo y’uko ari umukozi ushoboye cyane nyuma yo kwerekana amazu n’inyubako y’igitangaza yaguze amamiliyoni menshi y’amashiringi ya Tanzanie gusa siwe wabitangaje byavuzwe n’umugore we w’isezerano.

Sponsored Ad

Umugore wasezeranye kubana akaramata n’umuraperi Khaligraph Jones yeretse inyubako y’agatangaza yujuje n’umugabo we maze abafana be batangira kuvuga ko ibikorwa by’uyu muraperi bivuga kurusha amagambo, ntabwo uyu yerekanye inzu gusa kuko uyu muhanga mu njyana ya rap yanerekanye amamodoka adasanzwe maze abantu bemeza ko amaze kugira amafaranga menshi yamwemerera no kugura ibitambutse n’ibyo yerekanye.

Uyu muraperi ukomoka mu gace ka Kayole mu gihugu cya Kenya,yerekanye ko atewe ishema rikomeye n’ibikorwa bye yagezeho. ni mu mashusho yatangajwe biciye ku mbuga nkoranyambaga za Instagram z’uyu muhanzi ukunzwe cyane haba muri Kenya ndetse no hanze yayo.

Umuraperi khaligraph Jones aheruka kuvugwa mu makimbirane na gafotozi w’umuhanzi ukomeye cyane wo muri Tanzanie witwa Diamond Platnumz, uyu gafotozi bapfaga amafoto yamufotoye ubwo yari mu bihembo bya soundcity awards muri Nigeria maze nyuma yo kuyamwima akanamugaragaza mu ifoto ayamusaba.

Ibitekerezo

  • GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye barumviraga imana kandi batariberaga mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa