skol
fortebet

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ukuntu yahohotewe na gafotozi wamweretse igitsina cye aho kumufotora

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar,uzwi cyane ku izina Cardi B yatangaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo yari agiye kwifotoza hanyuma gafotozi wari witabajwe agakuramo ipantaro akamwereka igitsina cye aho gukora akazi ke.

Sponsored Ad

Uyu muraperikazi yavuze ko yavuze ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo umwe mu bafotozi b’ikinyamakuru kimwe wari waje kumufotora hanyuma afungura ipantalo yari yambaye amwereka igitsina cye agenda akimwegereza.

Uyu muraperikazi w’imyaka 26 yabwiye umunyamakuru witwa Angie Martinez ko yagize ubwoba bwinshi ubwo uyu gafotozi yamwerekaga igitsina cye yarangiza akamwegera aho kumufotora.

Muri iki kiganiro kigomba guca kuri TV ya WE tv network kuri uyu wa Kane,Cardi B yagize ati “Sinzibagirwa igihe nari ngiye kwifotoza ku kinyamakuru [photoshoot] hanyuma gafotozi aranyegera ahita ambwira ati “Yego,urashaka gusohoka muri iki kinyamakuru?.Hanyuma anyereka igitsina cye.Nataye umutwe, ndavuga nti ubu ni ubusazi. “

Cardi B yatangaje ko yahise abwira uyu gafotozi ko ari kumubangamira cyane niko guhita yivumbura ashaka uko ava ago aragenda.

Ntabwo Cardi B yavuze niba uyu mufotozi yaramufashe ku ngufu cyangwa se ngo atangaze izina ry’uyu gafotozi n’ikinyamakuru akorera.

Cardi B yababajwe nuko yagiye kuregera uyu gafotozi shebuja arangije amugira umusazi,ntiyabiha n’agaciro.

Ibi Cardi B yabikoze mu kiganiro cyitwa Untold Stories of Hip Hop ndetse no gushyigikira gahunda yitwa #MeToo ifasha abagore kwirekura bagatanga ubuhamya bw’uko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.


Ibitekerezo

  • Hanyuma se amavideyo yuyu ari gusambana harutarayabonye? Muri conseri ze ntahora yambaya ubusa? Nta gitengaza kirimo rero niyihangane uwigize agatebo ayora ivu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa