skol
fortebet

Umuraperikazi Cardi B yemeje ko yibye amakofi y’abagabo bashakaga kumusambanya ubwo yabyinaga ikimansuro

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar, uzwi nka Cardi B,ukomoka US, yemeje ko yari afite amahirwe make yo kubaho ariyo mpamvu yahitagamo kwiba amakofi y’abagabo bifuzaga kumusambanya ubwo yari umumansuzi mbere yo kuba icyamamare.

Sponsored Ad

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga yifashe mu myaka 3 ishize,Cardi B yavugiye kuri Live ya Instagram ye ko yasabaga abagabo benshi bifuzaga kumusambanya ko bamujyana muri Hoteli,bagerayo akabiba amakofi arimo amafaranga.

Uyu muraperikazi akimara kubona ko abantu bari kumusebya kubera umuntu wafashe ayo mashusho yak era akayagarura,yabwiye abantu ko atari mu isi itunganye ariyo mpamvu yibaga ayo makofi kugira ngo abeho.

Yagize ati “Ashobora kuba yari amahitamo mabi cyangwa meza muri icyo gihe ariko icyo nakoraga cyose kwari ukugira ngo nkomeze kubaho.Sinigeze mvuga nko ndi intungane cyangwa navukiye mu isi nziza.Amahitamo yose nakoze muri icyo gihe nayatewe n’uko nta buryo bwinshi bwo kubaho nari mfite.”

Cardi B uherutse gukora amateka yo gutwara igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cy’umuhanzi wa Rap ibintu bitigeze bikorwa n’undi muhanzikazi,yavuze ko ibyo yavuze kuri Instagram mu myaka 3 ishize ari ukuri byose yabitewe n’imibereho mibi yari abayemo mbere y’uko aba icyamamare.

Cardi B yavuze ko abagabo yibye amafaranga ari ababaga bashaka kumusambanya bamufatiranyije n’ibibazo by’ubukene yari afite.




Ubu nibwo butumwa Cardi B yanditse asubiza abamutukaga ko yari umujura mbere y’uko aba icyamamare

Ibitekerezo

  • This world is mad.Uyu mukobwa arigamba kwiba no gusambana.Abantu bumva ko gusa ubuzima ari ukwishimisha,amafaranga,etc...Ntabwo bibuka ko Umuremyi wacu yaduhaye amategeko,ku nyungu zacu,kubera ko iyo dukoze ibyo atubuza,nta kabuza bitugiraho ingaruka mbi.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa