skol
fortebet

Umurinzi wa Diamond Platnumz yatangaje impamvu ibabaje yatumye yanga gukomeza kumurinda

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umurinzi wa Diamond uzwi cyane witwa Mwarabu The Fighter yatangaje ko ubwo yari umurinzi w’iki cyamamare yahembwaga agashahara k’urusenga katatumaga abasha gutunga umuryango ariyo mpamvu yahisemo kwigendera.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Bongo 5, uyu murinzi Mwarabu bivugwa ko asigaye arinda uwahoze ari umukunzi wa Diamond witwa Hamisa Mobeto yavuze ko Diamond yamuhembaga urusenda rwatumaga ananirwa gutunga umuryango we.

Yagize ati “Ubwo navaga ku kazi nakubiswe n’ubukene cyane kuko nta mafaranga nagiraga.Reka urubyiruko rukure isomo ku buhamya bwanjye.

Nubwo nitangaga cyane kugira ngo ndinde Diamond,nta kintu nari mfite mu mufuka.Icyo gihe sinari mfite imodoka cyangwa moto ngo zimfashe mu kazi,nategaga imodoka za rusange.Umushahara wanjye ntabwo wamfashaga kubona ibyo nkeneye nibura ibyumweru bibiri.

Mwarabu abajijwe koko niba yarasambanyije umukunzi wa Harmonize, nkuko byavuzwe yagize ati “Diamond na Harmonize bazi ukuri.Bakoresha indirimbo zabo ngo bagire ubutumwa batanga ariko bo ntibavugisha ukuri.Ndishimira ko bamvuga kuko biba bigaragaza ko bibuka ibintu byiza nabakoreye.”

Ibitekerezo

  • Uriya arinda witwa Hamisa Mobeto nawe yabyaranye na Diamond.Aba Stars hafi ya bose bajya mu busambanyi.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

    Diamond platnumz burya nahemba abakozibe nidanje kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa