skol
fortebet

A.Y yambitse umunyarwandakazi impeta bamaranye imyaka umunani bakundana- AMAFOTO

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

A.Y, umwe mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Tanzania, yambitse umukunzi we impeta imuteguza kubana nk’umugabo n’umugore mu minsi ya vuba.
Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda. Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981.
Mu myaka umunani aba bombi bamaranye bakundana, A.Y ntiyigeze yifuza kumvikana mu itangazamakuru avuga ko (...)

Sponsored Ad

A.Y, umwe mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Tanzania, yambitse umukunzi we impeta imuteguza kubana nk’umugabo n’umugore mu minsi ya vuba.

Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda. Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981.

Mu myaka umunani aba bombi bamaranye bakundana, A.Y ntiyigeze yifuza kumvikana mu itangazamakuru avuga ko afite umukunzi. Kuwa 27 Ukuboza, ubwo uyu mukobwa witwa Remmy ukomoka mu Rwanda yizihizaga isabukuru y’amavuko; A.Y yahamije urwo yakunze uyu mukobwa mu butumwa yamwoherereje.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, mu ibirori’ bikomeye A.Y yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore.Mu magambo ye ati ’wazambera umufasha’’ maze nawe akamusubiza n’amarangamutima menshi y’urukundo ati ’’Ndabyemeye’’.

Ku isabukuru y’amavuko, A.Y yanditse ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe ugomba kuzambera umugore. Ndagukunda cyane kandi urabizi [akurikizaho udutima]. Yongeye gushyiraho indi foto ayandikaho ko ‘bakoranye urugendo kuva mu mwaka wa 2008 kugera muri 2016’.

Ibirori AY yambikiyemo impeta Remy byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe bahafi. Mu gihe kitarambiranye ngo bazashyira hanze itariki y’ubukwe bwabo nubwo badakunze ko bisanga mu itangazamakuru, aba bombi bamenyanye guhera mu mwaka wa 2008.

Remy ati "Ndabyemeye...Bamaranye imyaka umunani bakundana byeruye
A.Y ati :"Wambera umugore w’ubuzima bwanjye bwose."
Ibirori byahuje inshuti n’abavandimwe

Ibitekerezo

  • WAHUUU CONGL MWARI WURWANDA

    Mbega couples nziza weee! Ariko umukobwa we ni akarusho
    afite inseko yuzuye ubwuzu, ibereye umwari w’u Munyarwanda.
    Nkubu agiye muri Tanzania abahungu bacu barihe koko!!!!
    "UZUBAKIRWE N’IMANA, MWARI MWIZA"
    UZAHE IMANA URUGO RWANYU, IZABABERE
    NKINGI MWIKOREZI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa