skol
fortebet

Umuririmbyi Diamond yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi wubatse izina Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzaniya yatangije umushinga wo gucuruza ubunyobwa mu Rwanda.Kuri uyu wa mbere ubu bunyobwa bukaba bwageze mu magaruriro akomeye azwi nka ‘Super Market’.
Diamond w’abana babiri yanditse ku rukuta rwa instagram avuga ko yamaze kunoza neza umushinga wo gucuruza ubunyobwa mu Rwanda bwamwitiriwe buhabwa izina rya ‘Diamond Peanuts’. Yagize ati “Muraho! Ndabasubuje banyarwanda.Nejejwe no kubamenyesha ko namaze gutangira ubucuruzi (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi wubatse izina Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzaniya yatangije umushinga wo gucuruza ubunyobwa mu Rwanda.Kuri uyu wa mbere ubu bunyobwa bukaba bwageze mu magaruriro akomeye azwi nka ‘Super Market’.

Diamond w’abana babiri yanditse ku rukuta rwa instagram avuga ko yamaze kunoza neza umushinga wo gucuruza ubunyobwa mu Rwanda bwamwitiriwe buhabwa izina rya ‘Diamond Peanuts’. Yagize ati “Muraho! Ndabasubuje banyarwanda.Nejejwe no kubamenyesha ko namaze gutangira ubucuruzi bw’ubuyonyabwa mu Rwanda.”

Mu kiganiro UMURYANGO wagiranye na Frolient Marara ukuriye kompanyi Smart Agency Ltd ihagarariye ubucuruzi bw’ubunyobwa bwa Diamond, yatangaje ko we na Diamond baganiriye kuri ubu bucuruzi bwamaze gutangirizwa muri Tanzaniya bakumvikana ko bwakaguka bukagera mu Rwanda aho yavuze ko ubunyobwa bwa mbere bwageze mu Rwanda kuri iki cyumweru.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017 nibwo ubunyobwa bwageze ku isoko.Yagize ati “Kugeza ubu iza mbere zingiye muri Weekend ariko hari izindi zirimo ziraza.Kugeza ubu dufite iduka I Nyamata mu Karere ka Bugesera."

Yakomeje avuga ko kugeza ubu arigushaka inzu yagutse muri Kigali nko muri CHIC ndetse n’ahandi kuburyo ushaka kurangura yajya aba ariho abasanga.Ati “Kugeza ubu igiciro cyo kurangura ni ibihumbi 10 ku ikarito.Umuguzi wa nyuma azajya akagura ku isoko ku mafaranga 150.”

Diamond yinjiye mu bucuruzi bw’ubunyobwa

Avuga ko mu biganiro yagiranye na Diamond harimo no kwagura ubucuruzi bw’ubunyobwa bukagera mu gihugu hose.Ku bijyanye n’ubuziranenge avuga ko ari ntamakemwa kuko RSB yamaze kubigenzura bakanabihererwa uburenganzira bwo gukora ubucuruzi mu Rwanda.

Amakarito 50 niyo yamaze kwijira mu Rwanda. Ikarito imwe iba irimo udupaki 100. Agapaki kamwe gahagaze amafaranga 150 y’amanyarwanda. Kugeza ubu,uwashaka ubu bunyobwa arabusanga mu magariro yagutse ‘Super Market’ nka Simba ndetse na Sawa City.

Marara yavuze ko ubu bunyobwa bufite ubushobozi bwo kumara amezi 7 ku isoko bugifite ubuziranenge (expire period is from 17 November to 17 June 2018). Bufunze mu buryo bwihariye bwemewe n’ikigo TBS gishinzwe ubuziranenge muri Tanzania.

Diamond arakataje mu bucuruzi dore ko nyuma yo gutangiza urubuga rwa interineti rucuririzwaho indirimbo yise wasafi.com yamaze no gushyira hanze amavuta yo mu bwoko bw’umubavu yise ‘Chibu Parfume’.

Icyo gihe Diamond yahise yinjira mu mubare w’ibindi byamamare bikomeye ku isi bikora ubucuruzi bw’amavuta yo kwisiga na Parfum nka Nick Minaj, Beyonce, Diddy, David Beckam n’abandi, gusa akaba ariwe muhanzi wa mbere utangiye gucuruza imibavu muri Afurika y’uburasirazuba.

Chibu Perfume niwo mubavu Diamond Plutnumz yashyize ku isoko mu minsi ishize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa