Kitoko ari mu Rwanda...Metero 100 zirahagije kuri we ngo aboneko u Rwanda rwahindutse-AMAFOTO
Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017
Bibarwa Patrick wamamaye nka Kitoko usanzwe ukorera muzika mu Bwongereza, yageze mu Rwanda Saa ine n’igice 22h30’ zo mu gicuku cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017.
Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri nibwo inkuru zasakaye mu bitangazamukuru ko Kitoko Bibarwa waherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2013, yatumiwe mu bitaramo byo kwamamaza umukuru w’igihugu bizatangira tariki ya 14 Nyakanga 2017.
Muri abo bantu baje kumwakira hari higanjemo abo mu muryango we, inshuti, ndetse n’itangazamakuru (...)
Bibarwa Patrick wamamaye nka Kitoko usanzwe ukorera muzika mu Bwongereza, yageze mu Rwanda Saa ine n’igice 22h30’ zo mu gicuku cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017.
Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri nibwo inkuru zasakaye mu bitangazamukuru ko Kitoko Bibarwa waherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2013, yatumiwe mu bitaramo byo kwamamaza umukuru w’igihugu bizatangira tariki ya 14 Nyakanga 2017.
Muri abo bantu baje kumwakira hari higanjemo abo mu muryango we, inshuti, ndetse n’itangazamakuru ryandika, irivuga, n’iritambutsa amashusho.
Ijambo rya mbere Kitoko yavuze akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe rigira riti “Nta metero 100 ndatera, mbonye ko u Rwanda rwahindutse ku buryo butangaje. Ibi biranyereka uko ahandi mu ntara hameze”.
Kitoko akigera muri Amerika yatangiye kuhakorera indirimbo zitandukanye . Dore ko ari naho hari Meddy, The Ben, K8 Kavuyo, Emmy, Alpha Rwirangira n’abandi.
Igitaramo cya nyuma Kitoko aheruka kuririmbamo akiri mu Rwanda, n’igitaramo yakoreye i Gahanga cyamamazaga sosiyete y’itumanaho yari itangiye gukorera ibikorwa byayo mu Rwanda.
Biteganyijwe ko azatangira ibitaramo byo kwamamaza n’igihe nyacyo cy’abakandida bazatangira kwiyamamarizaho. Bikaba ari ku wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017.
Photos:Igihe.com &Umuseke.rw
Ibitekerezo
Kagame nawe yaragowe turamuzi singombwa ko amwamamaza ahubwo niyamamaze Mpayimana niwe utazwi
Nibyo yamamaze umusaza wacyu
Nibyo yamamaze umusaza wacyu