skol
fortebet

Umuririmbyi The Ben yasubiye muri Amerika

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin wiyeguriye muzika nka The Ben yamaze gufata rutemikirere yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye, ni nyuma y’amezi ageri kuri abiri ari mu Rwanda aho yakoze ibikorwa bitandukanye birimo n’ibitaramo byanyuze benshi.
Avuye mu Rwanda nyuma y’uko akoreye igitaramo cy’amateko kuri Petit Stade mu mujyi wa Kigali kuwa 01 Mutarama 2017 akaza kongera kugaruka kwifatanya n’Abanyarwanda mu birori byo kwita izina Ingangi byabaye muri Nzeri uyu mwaka.
The Ben yandise (...)

The Ben yandise ubutumwa bukubiyemo gushima, yavuze ko yabonye urukundo rw’abafana mu gihe cyose yamaze mu Rwanda anabasaba ko bakomeza gushyigikira indirimbo ‘Thank You’ yakoranye na mugenzi we Tom Close nyuma y’imyaka igera kuri irindwi nta mushinga bakorana.

Uyu muririmbi wakoze indirimbo nyinshi zakomeje kuzamura igikundiro cye,yagize ati “Mwarakoze cyane kubw’urukundo mwanyeretse..Bafana banjye mutuma nca bugufi kandi nkumva ko nshyigikiwe..Mukomeze kumfasha iyi ndirimbo nsize nkoze igire abantu bayirebye ku rubuga rwa Youtube barenga Miliyoni imwe mu cyumweru kimwe…Murakoze cyane.”

UMURYANGO wamenye ko The Ben yavuye mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2017 agana muri Amerika aho asanzwe atuye akanakorera ibikorwa bitandukanye bya muzika.

Aho yari mu muhango wo kwita abana b’ingagi amazina/Photo:Igihe
Mugisha avuye mu Rwanda amuritse amushusho y’indirimbo yakoranye na Sheebah Karungi wo muri Uganda ‘Binkolera’, agiye kandi asoje igikorwa cy’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yakoranye na Tuff Gang ndetse n’iyo yakurihemo na Tom Close.

The Ben yaje i Kigali kuwa 17 Kanama 2017.Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko amezi atandatu amaze avuye mu Rwanda yari ahagije kugira ngo atangire gukumbura umuryango we

Yagize ati "Ndanezerewe kugaruka mu rugo biruta byose, murabizi hano ni mu rugo, ndumva nezerewe cyane kuba ngarutse. Ndashimira abantumiye batumye ngera hano, kandi nditeguye cyane gutanga ikintu kiza kuko hano ni mu rugo, abantu banjye ndishimye cyane."

Muri Mutarama 2017 yavuye mu Rwanda akoze ku mishinga y’indirimbo nk’iyitwa ’Champion’ yahuriyemo na Pacson, Green P na Bulldogg ndetse n’iyitwa ’Kami’ yaririmbanye na Kid Gaju.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa