skol
fortebet

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ’Gentil Misigaro’ na Mugiraneza Rhoda bari mu byishimo bidasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ari mubyishimo bidasanzwe hamwe n’umukunzi we, Rhoda Mugiraneza.

Sponsored Ad

Gentil Misigaro yibarutse imfura ye nyuma y’umwaka asezeranye kubana akaramata n’umugore we Mugiraneza Rhoda, basigaye babana muri Canada.

Amakuru yo kwibaruka imfura muri uyu muryango yatangajwe na Misigaro, agaragaza ibyishimo yatewe no kuba nawe yiswe umubyeyi

Mubutuma butanga ishimwe, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2020, Misigaro yashimiye abantu bose basengeye uyu muryango atangazako ubu umwana na Nyina bameze neza.

Yagize ati “Umwana w’umuhungu yavutse. Buri kimwe kirahindutse, Isi yakiriye umuntu munini. Umutima wanjye urasendereye. Ubuzima bwanjye bugize igisobanuro cyisumbuyeho kubera wowe muhungu wanjye. Papa na mama baragukunda. Rhoda Mugiraneza uranshimishije, ndagukunda by’iteka. Mwarakoze kudusengera, impano n’ubutumwa mwaduhaye.”

Misigaro na Mugiraneza bibarutse imfura yabo nyuma y’ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi wa Kigali taliki 16 Werurwe 2019 ubwo basezeranaga kubana akaramata.

Nyuma y’ubukwe, Misigaro yahise yerekeza muri Canada aho n’ubusanzwe atuye. Umugore we nawe yaje guhita amusangayo ari naho babyariye imfura yabo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa