skol
fortebet

Umuririmbyi wanyuze benshi Don Williams w’imyaka 78 yitabye Imana

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Don Williams akaba umuririmbyi w’injyana ya country music, w’umunya Amerca wavutse kuwa 27/5/1939, avukira mu mujyi wa Texas yitabye Imana.
Ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Don yakuriye muri Poland, niho yarangirije amashuri yisumbuye mu Gregory-Poland High School, yitabye Imana nyuma y’igihe kinini arembye.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 08 Nzeri uyu mwaka.
Ijwi rye ryatumye aba ikirangirire ku isi nzima; abahanga mu bya muzika bemeza ko (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Don Williams akaba umuririmbyi w’injyana ya country music, w’umunya Amerca wavutse kuwa 27/5/1939, avukira mu mujyi wa Texas yitabye Imana.

Ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Don yakuriye muri Poland, niho yarangirije amashuri yisumbuye mu Gregory-Poland High School, yitabye Imana nyuma y’igihe kinini arembye.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 08 Nzeri uyu mwaka.

Ijwi rye ryatumye aba ikirangirire ku isi nzima; abahanga mu bya muzika bemeza ko yakoreshaga ijwi rya ‘bass-baritone’, iri jwi rye ry’umwimerere ryatumye ahabwa akabyiniriro ka ‘Gentle Giant of Country music’.

Mu ukuboza 1971, Williams yasinye amasezerano yo kwandika indirimbo muri studio ya Jack ikora umuziki. Mu 1972, Williams yasinye amasezerano na JMI Records nk’umuhanzi ku giti cye wa country music. Mu 1974, yakoze indirimbo ye yambere muri JMI Records ayita ‘’We Should Be Together’’ yabaye iya 5.

Mu 1980, yashyize hanze indirimbo yitwa, “I Believe in You” yanditswe na Roger Cook na Sam Hogin. I Believe in You, ni indirimbo ye ya 11 yakunzwe, cyane muri Australia, New Zeland na Europe.

Don Williams kandi yakinnye n’amafirimi nka Smokey na Bandy II. Mu kwezi kwa 3, 2012, Williams yaririmbye “And So It Goes.” Kuwa 30, 04, 2012 irakundwa cyane mu Bwongereza. Kuwa 19, 06, 2012, ikundwa muri America.

Williamsyari amaze imyaka 78 y’amavuko, yashyingiranwe na Joy Bucher kuwa 10, 04, 1960, afite umuryango w’abantu 4, abana 2 b’abahungu; GARY na TIMMY.

MU NDIRIMBO ZA WILLIAMS ZAKUNZWE CYANE TWAVUGA NKA;
• We Should Be Together’
• And So It Goes.
• I Wouldn’t Want to Live If You Don’t Love Me.
• I Believe in You
• Down The Road I Go
• It Gotta Be Magic
• We Got Love
• Senhoritta
• It Must Be Love, n’izindi.

Ibitekerezo

  • Yoooo.Imana imwakire mubayo.
    Aruhuke mu mahoro

    Yoooo.Imana imwakire mubayo.
    Aruhuke mu mahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa