skol
fortebet

Umuririmbyikazi w’icyamamare w’Umurundi ’Khadja Nin’ yasabye Guverinoma y’u Burundi kurekura byihuse impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ’Germain Rukuki’[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyikazi w’icyamamare w’Umurundi, Khadja Nin, yasabye Guverinoma y’u Burundi kurekura byihuse impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Germain Rukuki, mu rwego rw’ubukangurambaga bwatangijwe na Amnesty International.

Sponsored Ad

Germain Rukuki ni impirimbanyi y’Umurundi wahariye ubuzima bwe guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, watawe muri yombi nta mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe ku itariki 13 Nyakanga 2017.

Khadja Nin yibaza niba koko bikwiye ko leta yagera aho ikatira umuntu imyaka 32 y’igifungo ashinjwa kuba ikibazo ku mutekano w’igihugu, ngo yasuzuguye umukuru w’igihugu.

Ati: “Ese koko bumva bari mu kaga ku buryo bumva batewe ubwoba n’umugabo umwe? Nongeye ijwi ryanjye ku rya Amnesty International, mu gusaba ifungurwa ryihuse kandi nta mananiza rya Germain Rukuki. Gukuraho ibyaha byose ashinjwa bidafite ishingiro…”

Kadja Nin kandi yakomeje agira ubutumwa aha Guverinoma y’u Burundi by’umwihariko nk’uko bigaragara muri video iboneka ku rukuta rwa facebook rwa Amnesty International RDC.

Ati: “Turasaba kandi ko Leta y’u Burundi irekeraho kwibasira no gutoteza abaharanira uburenganzira bwa muntu.”

Khadja Nin yaboneyeho gusaba abantu benshi kwiyunga ku bukangurambaga buherutse gutangizwa na Amnesty International bwo gusaba irekurwa rya Germain Rukuki watawe muri yombi asanzwe iwe ku itariki 13 Nyakanga 2017, agafungwa kugeza kuwa 26 Mata 2018 ubwo yakatirwaga imyaka 32 y’igifungo.

Ku itariki 29 Gicurasi 2018 yarajuriye, avuga ibintu bitubahirije amategeko byakozwe mu rubanza rwe, ariko biba ibyubusa urukiko rw’ubujurire rushimangira igihano yahawe n’Urukiko Rukuru rwa Ntahangwa.

Khadja Nin (wavutse ku ya 27 Kamena 1959) ni umuririmbyi n’umucuranzi. Yavukiye mu Burundi, ari umuhererezi mu muryango w’abana umunani. Se yari umudipolomate. Yize umuziki akiri muto nka benshi muri basaza be na bakuru be.

N’ijwi rye ridasanzwe ryo kuririmba, afite imyaka irindwi yabaye umwe mu baririmbyi bakomeye muri Korari Bujumbura anaririmbira muri katedrali yaho. Yavuye mu Burundi yerekeza muri Zaire mu 1975 arongorwa mu 1978. Mu 1980 yimukiye mu Bubiligi n’umuhungu we w’imyaka ibiri. Mu 1985 yabonye amasezerano na BMG.

Album ye ya kabiri, yasohotse mu 1994 yitwa “Ya Pili”, yarishimiwe cyane.

Yamamaye cyane mu 1996 asohora album ye izwi cyane yiswe “Sambolera”, yaririmbwe mu Giswahili, Ikirundi, n’Igifaransa. Mu 1997 yakoranye indirimbo ” Sailing” na Montserrat Caballé kuri album “Friends for Life” . Yakoresheje neza kuvanga injyana nyafurika hamwe na pop igezweho akora ikirango cye cyihariye cy’umuziki. Zmwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ni “Sina Mali, Sina Deni”, yari cover y’indirimbo “Free” ya Stevie Wonder, ndetse na “Wale Watu”.

Uyu ntabwo yigeze yivanga muri politiki cyane, ariko nawe ari mu bashyize ijwi ryabo mu bukangurambaga bwo gusaba ifungurwa ry’impirimbanyi , Germain Rukuki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa