skol
fortebet

Umuriro ukomeje kwaka hagati y’abagore 2 Tanasha na Zari bose bapfa umugabo umwe Diamond[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Bombori bombori y’amagambo hagati y’uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari The Boss Lady na Tanasha Donna biteganyijwe ko azashyingiranwa n’uyu mugabo muri Gashyantare 2019.

Sponsored Ad

Urugamba rw’amagambo hagati y’aba bagore rwatangiriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho abakurikirana Tanasha bamubwiye ko amabere ye yamaze kugwa mu gihe aya Zari agihagaze n’ubwo afite abana batanu.

Tanasha yasubije ko amabere ye atuma Diamond ava mu bye.

Ati: “Mu by’ukuri ubu? Nawe tekereza. Izi mpanga [amabere] zituma asara. Iyo uza kubimenya.”

Zari The Boss Lady ntiyatanzwe mu gutera amagambo Tanasha,yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yavuze ko bisa nk’aho nta muntu wafata umwanya yahoranye kwa Diamond Platnumz.

Ati: “Inkweto zanjye zishobora kuba ari nini cyangwa se ari nto ku buryo zitagukwira.”

Iyi Bombori bombori y’amagambo yatumye Tanasha Donna wemeza ko adakunda guhangana na we adaceceka nyuma y’ijambo rya mukeba. Yamusabye kurebesha amaso niba koko yiyizeye ko ntawamusimbura.

Ati: “Ukwigirira icyizere kwa nyako ntiguha umwanya ishyari. Iyo uzi ko uri agatangaza, nta mpamvu wagira y’urwango. Abatabizi, bazabimenya.”

Ibitekerezo

  • Aba bombi nta numwe wateye igikumwe na Diamond.Ni ukwisambanira gusa.Ejo n’uyu azamuta afate undi.Gusambana bibabaza Imana cyane.Niyo mpamvu nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga,ntabwo abasambanyi bazaba mu bwami bw’Imana.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza.Ni ukugira ubwenge bucye,kuko bizakubuza ubuzima bw’iteka muli paradizo yenda kuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa