skol
fortebet

Umurundikazi Jessica wari umukunzi wa nyakwigendera Katauti yagaragaje ibihe byiza bya nyuma bagiranye n’agahinda akomeje guterwa n’urupfu rwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umwaka urihiritse atuvuyemo, ku wa 15 Ugushyingo 2017 abakunda umupira w’amaguru
by’umwihariko abafana ba Rayon Sports, ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange babyukiye ku nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wanditse amateka akomeye mu Rwanda.

Sponsored Ad

Nyakwigendera Katauti yapfuye urw’amarabira bishengura benshi. Urupfu rwe rwashegeshe by’umwihariko umuryango we inshuti ze n’abavandimwe be, rudasize na Irene Pancras Uwoya wamamaye muri filime nka Oprah babanye nk’umugabo n’umugore banabyaranye umwana w’umuhungu witwa Ndikumana Krish.

Uretse abo kandi intimba y’urupfu rwa Katauti ntizashira mu mutima w’Umurundukizi Jessica Asmah wakundanye na we mu minsi ye ya nyuma, dore ko n’ubu yongeye kugaragaza ko nyuma y’umwaka uwari umukunzi we yitabye Imana, agishengurwa no kubura uwo yari yari yareguriye ubuzima bwe bwose.

Aka gahinda kashenguye Jessica smah bari bamaranye igihe gito batangiye gukundana byeruye gasya katanzitse, ndetse nyuma y’urupfu rwa Katauti yakunze kugatura imbuga nkoranyambaga ariko ageze aho ariyakira.

Katauti yitabye Imana amaze iminsi micye ahishuye ko ari mu rukundo rw’ikibatsi na Jessica

Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 15 Ukuboza nyuma y’umwaka uyu mugabo yitabye Imana, Asmah yongeye kugaragaza ko atazibagirwa ubuzima bwiza babanyemo.

Yanditse kuri Instagram ati:

“Umunsi nk’uyu ku wa 15 Ugushyingo wari umunsi wankomereye kuruta indi yose mu buzima, ntabwo nabona uko mbisobanura. Wujuje umwaka wigendeye, komeza kuruhukira mu mahoro.”

Ubusanzwe uyu Jessica atuye i Bujumbura ari naho Katauti Ndikumana yavukiye, akaba afite abana batatu harimo ab’impanga bivugwa ko yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz.




Ibitekerezo

  • Jessica numuryango wumuvandimwe wacu katauti mukomeze kwihangana isi nuko iteye tunezerwa igihe gito iki nini tukimara mugahinda, mukomrere*

    Ni byiza kuba yali inshuti ya KATAUTI.Ariko uko bigaragara,yari ihabara ye.Nukuvuga ko baryamanaga bagamije kwishimisha kandi batarateye igikumwe.Imana irabitubuza.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa