skol
fortebet

Umurungi Sandrine niwe mukobwa wa gatatu wasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda

Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Umurungi Sandrine wambaraga nimero 19 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 niwe wabaye uwa 3 usezerewe mu mwiherero w’iri rushanwa.

Sponsored Ad

Nyuma yo gukora ikizamini cyo kubazwa ku ruhare rw’ubugeni n’umuco mu kubaka igihugu,abakobwa 11 bagize amanota menshi bakomeje biyongera kuri 5 bari batowe kuri SMS.

Abakobwa babiri bagombaga gutorwamo umwe usigara mu mwiherero na bagenzi babo, ni Umukundwa Clemence (No.24) watowe n’amajwi 9 mu gihe Umurungi Sandrine (No.19) wasezerewe, yatowe n’amajwi 7 gusa.

Nyuma yo kunengwa n’abatari bake ku byerekeye gusezerera abakobwa nijoro,abategura Miss Rwanda bahisemo kutazongera kurekura abakobwa nijoro ariyo mpamvu Sandrine atahise ataha ahubwo arasangira n’abandi ifunguro rya nijoro abyuke ataha.

Abakobwa 5 bagize amajwi menshi kuri SMS
1. Mwiseneza Josiane (21,937)
2. Uwicyeza Pamella (18,930)
3. Niyonsaba Josiane (18,021)
4. Mutoni Oliver (17,969)
5. Teta Mugabo Ange Nicole (17,679)



Umurungi Sandrine niwe wasezerewe ku nshuro ya 3

Ibitekerezo

  • imana idufashe imurikire ababishinzwe,bazatore ibereyurwanda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa