skol
fortebet

Umurungi Sandrine wasezerewe mu mwiherero yavuze byinshi kuri ruswa y’igitsina yagiye ishinjwa abategura Miss Rwanda

Yanditswe: Saturday 26, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Umurungi Sandrine wasezerewe ku nshuro ya 3 mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi ahwihwiswa na benshi ko umukobwa witwa Uwase Muyango Claudine wambara nimero 1 afitanye umubano wihariye n’umwe mu bategura iri rushanwa witwa Joel Rutaganda.

Sponsored Ad

Umurungi Sandrine yatangarije urukuta rwa You Tube rwitwa Rwanda Daily, ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 abakobwa bose bafatwa kimwe ndetse nta n’umwe uba uzi ibyo barabazwa mbere y’uko bitangwa ndetse yemeza ko nta mubano wihariye yabonyeuri hagati ya Muyango na Rutaganda nkuko byari bimaze iminsi bivugwa.

Yagize ati “Ntabwo bishoboka,ruswa y’igitsina wayiha umukemurampaka wa mbere,uwa 2,uwa 3,uwa 4?ntabwo bibaho.Hariya mukurwamo n’akanama nkemurampaka ntabwo mukurwamo n’abategura Miss Rwanda.Ntabwo waha ruswa y’igitsina buri muntu wese uje mu kanama nkemurampaka.Kuva mu irushanwa no kurigumamo umuntu aba yabikoreye.

Ntabwo mbizi pe.Abantu bavuga bitandukanye, ariko sinkeka ko umubano wabo bagiye kuwugirana bakagira uwo bahamagara.Ese babikuye he?,abantu batanga amakuru mu buryo butandukanye ariko mbere y’uko uyemeza ugomba kubanza kuyasesengura.Twebwe mu mwiherero ntabyo twari tuzi,mbyumvise ngeze hanze.Joel yari umuyobozi wacu usanzwe nta n’umuntu n’umwe yari afitanye nawe umubano wihariye.Ibibera hariya ni Fair game,nta muntu n’umwe wazamura niyo mwaba muziranye bimeze bite, hariya ntabwo bikora.”

Umurungi Sandrine yavuze ko atigeze abababazwa n’uko bagenzi be batoye ko asezererwa mu mwiherero kuko yabifashe nk’irushanwa ndetse yemeza ko iyo aba bakobwa bemererwa kwifata nta numwe wari kwirukana mugenzi we.

Umurungi yavuze ko yagowe bikomeye no kubyuka babwirwa ko bagomba gupakira ibikapu ko hari urataha,byatumye agira ubwoba ntiyabasha gusubiza neza ibizamini bahawe ndetse ariyo mpamvu abona yatumye ataha.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Uwase Muyango Claudine ari umukunzi wa Joel Rutaganda, uri mu bateguye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka ndetse ngo yamuzanye mu irushanwa ngo amuheshe ikamba rya nyampinga uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 haramenyekana uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’ibisonga bye ndetse na Miss Popularity, mu birori biteganyijwe kubera muri Intare Conferance Arena i Rusororo.



Umurungi Sandrine wambaraga nimero 19 wasezerewe ku nshuro ya 3 yamaganye ibya ruswa y’igitsina ivugwa muri Miss Rwanda

Ibitekerezo

  • Ruswa y’igitsina iba ku isi hose.Ndetse abagore n’Abakobwa benshi barakira cyane kubera sex.Bakabona imyanya ikomeye muli Leta,NGO,UN,Companies,etc...Millions nyinshi z’abakobwa barigurisha kugirango babeho.Kuba gusambana ari icyaha ku Mana,ntacyo bibwiye abantu.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    mwebwe ntabyo muzi ukuntu radio uwojoel akoraho yirirwa imwa mamaza nikata zigendera nikimenyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa