skol
fortebet

Umuryango wa Diamond ubirimo kugira ngo asubirane n’umukunzi we wa mbere ’Wema Sepetu’

Yanditswe: Thursday 12, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko urukundo hagati ya Diamond Platnumz na Tanasha Donna rushyizweho akadomo, ubu inkuru igezweho ni uko uyu muhanzi w’umunya-Tanzania yaba agiye gusubirana na Wema Isaac Sepetu wahoze ari umukunzi we wa kera.

Sponsored Ad

Wema Sepetu aherutse kwandika ko Diamond agifite umwanya wihariye mu mutima we ubwo yasubizaga inyandiko y’uyu muhanzi yifurizaga urutonde rw’abagore be n’abandi bigeze gukundana umunsi mwiza w’abategarugori, aho uyu mwari nawe yari kuri urwo rutonde.

Ikinyamakuru Global Publishers dukesha iyi cyatangaje ko umuryango wa Diamond urimo gukora ibishoboka byose ngo abe yasubirana n’uyu mukinnyi wa filime muri Tanzania wanabaye nyampinga w’iki gihigu muri 2006.

Umwe mu bantu bahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati“Niba mutanabizi umuryango wose urashaka Wema, ni na yo mpamvu bamuvuga ahantu hose iyo barimo baganira n’itangazamakuru, mwebwe muraza kumva ngo Wema na Diamond basubiranye.”

Mu kiganiro na mushiki wa Diamond, Esma bamubaza ku kuba bashaka kugarura Wema Sepetu mu buzima bwa Diamond, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yo gushwana na Wema, mu gihe afite icyo kuvuga cyiza bagomba kumwumva. Esma yagize ati:“Wema sinshobora gushwana na we habe na gato, nta kibazo dufitanye, kubera iki ntamuvuga niba afite ijambo ryiza?”

Ku ruhande rwa Wema yavuze ko ibintu byo kuba yasubirana na Diamond ntabihari, gusa ngo niba umuryango we umwishimira ni byiza cyane.

Si bwaba ari ubwa mbere Diamond na Wema baba basubiranye, kuko na mbere bari mu rukundo baza gushwana barasubirana ariko nyuma barongera barashwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa