skol
fortebet

Umuryango wa Tanasha wagaragaje impungenge ku mibanire ye na Diamond

Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe kingana n’amezi ane umuhanzi Diampnd Platnumz amaze akundana n’umunyamakuru w’Umunyakezakazi Tanasha Donna Oketch, abo mu muryango w;uyu mukobwa bakomeje kugaragaza impungenge ku mibanire y’aba bombi.

Sponsored Ad

Abantu bo mu muryango wa Tanasha Donna bashigikoye umubano wa Diamond n’umukobwa wabo, bakomeje gushyira igitutu kuri uyu muhanzi bamusaba ko yarongora umukobwa wabo mu buryo bwemewe hirindwa ko yaterwa inda batarabana.

Abo mu muryango wa Tanasha bavuga ko umukobwa wabo atakomeza kubana na Diamond muri ubu buryo kuko akomoka mu muryango ufite indangagaciro za gikiristu.

Ikinyamakuru Ghafla gitangaza ko inama y’abanyamuryango bo kwa Tanasha yateranye ikemeza ko uyu mukobwa adakwiriye kubyarana na Diamond mu gihe batarabana byemewe n’amategeko.

Diamond yari yatangaje ko azarongora Tanasha kuwa 14 Gashyantare 2019. Uyu munsi warageze ariko iby’ubukwe ntibyabaye.

Hari amakuru avuga ko hari ukutumvikana hagati ya Tanasha na Diamond ku bijyanye n’idini bitewe n’uko umwe ari umuyisilamu undi akaba umukiristu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa