skol
fortebet

Umusesenguzi muri Politiki yahinyuje benshi ko Remy wakowe na A.Y ari umunyarwandakazi

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare, 2018 nibwo umuraperi wubashywe mu gihugu cya Tanzaniya , A.Y yasabye anakwa umunyarwandakazi Remy bamaranye imyaka umunani mu rukundo,benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Tanzaniya bashimye A.Y wakoye umunyarwandakazi w’uburanga buhebuje.
Ni ibintu ariko batumvise kimwe n’umugore w’umusesenguzi mu bya politiki wo muri Tanzania ukoresha amazina ya Mange kimbambi kuri konti ya instagram wavuze ko abantu benshi bibeshye ku nkomoko y’umukobwa (...)

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare, 2018 nibwo umuraperi wubashywe mu gihugu cya Tanzaniya , A.Y yasabye anakwa umunyarwandakazi Remy bamaranye imyaka umunani mu rukundo,benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Tanzaniya bashimye A.Y wakoye umunyarwandakazi w’uburanga buhebuje.

Ni ibintu ariko batumvise kimwe n’umugore w’umusesenguzi mu bya politiki wo muri Tanzania ukoresha amazina ya Mange kimbambi kuri konti ya instagram wavuze ko abantu benshi bibeshye ku nkomoko y’umukobwa we avuga ko atari umunyarwandakazi nk’uko byagiye bitangazwa.

Mange yavuze ko Umunyana Rehema uzwi nka Remy ugiye kurongorwa n’umuraperi A.Y ari umunyatanzaniyakazi ufite ukomoko muri Oman.Uyu mugore usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika yanditse ubutumwa burebure asobanura neza uko azi imizi y’uyu mukobwa Remy wamaze gusabwa akanakobwa n’umuraperi A.Y ufitanye isano ikomeye na Alpha Rwirangira.

Ubutumwa wa Mange

Mange uvuga ibi asanzwe akora ubusesenguzi kuri politiki yo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi; yemeje ko Remy ari umunyatanzaniya ufite imizi muri Omani no mu bwoko bw’Abanyambo.

Yagize ati “Uriya mukobwa yitwa Rehema Sudi Suleiman. Ise ni umunyatanzaniya ijana ku ijana atuye Mwanza. Sekuru ubyara se ni umunyatanzaniya ufite inkomoka muri Omani naho nyirakuru ubyara se ni Umunyambo w’i karagwe. Sebukwe wa AY ni imvange y’umwarabu n’umunyambo.”

Yanavuze ko Nyina wa Remy ari umunyarwandakazi ngo yatandukanye n’umugabo we babanaga muri Tanzania hanyuma abana be abazana mu Rwanda ari naho uyu Remy uri mu myiteguro y’ubukwe yakuriye,ngo ntiyiyumvisha ukuntu Remy yagirwa umunyarwanda kandi avuka kuri Se w’umunyatanzaniya.

Yagize ati :"Nyina w’uwo mukobwa(aravuga Remy) niwe munyarwandakazi, ise na nyina bagitandukana, nyina yajyanye abana be mu Rwanda. None ni gute uyu mukobwa yitwa umunyarwandakazi ntabe umunyatanzaniyakazi? Uyu ni uwacu.

Abanyarwanda nibo bahawe amashimwe gusa...nibagende nibakomeza kumwiyitirira tuzamurwanira nk’uko twaraniye umusozi wa Kilimanjaro abakenya bashatse kuwutwiba."

Yasoje atanga urugero ku byamamare; yavuze ko n’ubwo Zari akomoka muri Uganda abana yabyaranye n’umuhanzi Diamond badashobora kwita Abagande ahubwo ko ari aba-Tanzaniya hashingiwe ku kuba ise ariyo nkomoko ye.

Jose Chameleon yifurije A.Y ubukwe bwiza

Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y anafitanye isano ya hafi n’umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika, Alpha Rwirangira.Ni ababyara kuko ise wa Alpha ari musaza wa nyina wa A.Y bakaba banakurikirana. Aba bombi banakoranye indirimbo ‘ Songa mbele’.

Tariki ya 24 Gashyantare, 2018 nibwo A.Y azasezerana na Remy mu musigiti i Dar Es Salaam.

Indi nkuru wasoma: http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/senderi-yahishuye-isano-afitanye-n-umunyarwandakazi-wakowe-n-umuraperi-a-y

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa