skol
fortebet

Umushyushyarugamba Lion Imanzi yababajwe bikomeye n’imirongo iteye isoni abarimu baciye mu musatsi w’umwana we

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru, Rene Maurice Habamenshi uzwi nka MC Lion Imanzi ntiyishimiye uburyo abarimu baciye umurongo mu musatsi w’umwana we.

Sponsored Ad

Yavuze ko umwana we yageze mu rugo arira ati ”Umwana wange yageze mu rugo arira kubera ko bamuciye imirongo ibiri iteye isoni mu musatsi kandi ibintu nk’ibi bibaye ku bana bange mu bigo bitandukanye.” MC Lion Manzi.

Avuga ko atari ubwa mbere abarimu bamwogosheye abana kandi bavuga ko biri mu mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi. Yibaza aho ireme ry’uburezi rihuriye no gutunga imisatsi.

” Akabazo k’amatsiko: Ireme ry’uburezi ryaba ryarapfiriye mu misatsi y’abana bacu ku buryo kubakoza isoni bene aka kageni ari byo bizazana igisubizo? Ibi ntibyumvikana.” Manzi.

Ubu butumwa bwa MC Lion Manzi bwarebaga Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Minisiteri y’Uburezi ndetse n’Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter.

Abantu basomye ubu butumwa batanze ibitekerezo bitandukanye, byakuruye impaka.

Hervé Girihirwe: ” Ibi byatubagaho kuva twatangira amashuri abanza kugeza tuyarangije. Birababaje kubona kugeza ubu hakiri ababyeyi bacyemera ko abana babo batunga imisatsi.”

Deejay Spin: “Ibi ntibyemewe ntibyumvikana na mba. Ishuri ryagahamagaje ababyeyi bakogoshesha abana ariko ntibabaze abana. Ntabwo higa imisatsi.”

Jean Niyigaba: ” Ikibazo cyari kuba ko byakorewe uwawe gusa abandi bayifite ntibabikorerwe . Niba abarenze ku mabwiriza bose babanwe kimwe wowe urabura gukosora amakosa agaragara ku mwana ahubwo urashaka guhangana n’amabwiriza ya MINEDUC cyangwa y’ishuri.”

Minisiteri y’Uburezi yasubije ko ibi bitemewe ariko bidakuraho ko umunyeshyuri yubahiriza amategeko y’aho yiga.

” Ntabwo byemewe gukoresha cyangwa gukora ku mubiri w’umwana ku mpamvu izo arizo zose mu buryo byamutera ikimwaro n’ipfunwe. Ibi ntibivanaho ko umunyeshuri yubahiriza amategeko y’ikigo yigamo harimo arebana n’imyifatire,isuku,imyambarire n’ibindi.” MINEDUC.

MC Lion Manzi yavuze ko ikibazo cyamaze gukemuka kuko abayobozi b’ishuri bemeye amakosa yo gufata uyu mwanzuro batamumenyesheje nk’umubyeyi ndetse bamwemerera ko bitazongera.

Ibitekerezo

  • kuba umushyushya rugamba ntibihindura ko umwana afatwa nkabandi kwishuri ababyeyi barabizi mureke abarimu,.barere abana tuve ngo umwana bamwogoshe cyangwa bakase kwijipo ngo byacitse.ahubwo umwana yubahirize amabwiriza yikigo uwo binaniye amwiyigishirize

    Mu gihugu nk’U Rwanda cyabayemo amarorerwa ( Genocide) cyakabaye ari nacyo gifata iyambere mu kwihanganira ubudasa !...Ndibuka kera ko nta mwana wari wemerewe kuza kwiga yambaye inkweto ngo kugirango bidatera ishyari abatazifite! None imisatsi (urupara) ngo niyo mwalimu agaragarizamo ko akaze
    Bene aba barimu ni bamwe birirwa ku materefoni wamubaza ati: ababyeyi bajye bashaka aba repetiteurs basubiriramo amasomo umwana mu rugo!

    MANZI rwose ni inshuti yange.Muhaye Pole.Ariko tugomba kubaha abatuyobora bose.Kereka gusa iyo baduhaye itegeko rivuguruza amategeko y’Imana.Urugero,umutegetsi agutegetse Kwica,ntabwo ugomba kubyemera,kubera ko Imana itubuza Kwica.Nkuko Ibyakozwe 5:29 havuga,"tugomba kumvira Imana kurusha abantu".Ibya Kayizari bivugwa muli Bible,ni ugutanga imisoro.Ntabwo ari ugukora ibyo abayobozi bakubwiye byose.Nubwo umutegetsi akuyobora,nawe ni umuntu nkawe.Mwubahe ariko nagutegeka ibintu bidahuye nuko bible ivuga,ugomba kubyanga.

    Nonese ko mutatubwiye ko nawe yemeye ko azajya yogosha umwana we kuburyo ajya kwishuli ari kuri gahunda kimwe nabandi?

    Twishinze ibiriza abana bacu muri iki gihe twaba tubaye nk’abatabahana kandi bakosheje!
    Hari imvugo yateye ngo inkoni ivuna igufa ku bantu bigize experts mu burere bw’abana ari nabo bafite uruhare mu bwigomeke,nanjye ndabyemera ariko akanyafu ntacyo katwara umwana!
    Amabwiriza y’ishuli niyubahirizwe ariko nabo bagabanye guhubuka kuko iyo witegereje uriya mwana ntiyari afite umusatsi mwinshi.
    Iyo bamwihaniza mu gitondo yari kuba yabirangije cyane ko imisatsi y’iki gihe idakinishwa wogosha rimwe ntiwongere kumera ibiporezo ubanza byarabaye ibiginga!

    None se Manzi, harya kuba uri umustar (umushyushyarugamba) utekereza ko byakugize umuntu uri hejuru y’amategeko? nibyo koko ntabwo abarimu bakwiye gukora ibintu nka biriya bikoza umwana isoni , bimutera ipfunywe mubandi, ariko nawe reba uriya musatsi waraye umwana wawe afite? cg akazi kenshi ugira gatuma utamureba ku mutwe?
    Iyo urerera ku ishuri runaka umenya amategeko yaryo. Wasanga utajya witabira inama y’abayeyi na rimwe ariyo mpamvu uhurura wandika ubusa mu itangazamkuru ngo umwana wawe bamwogoshe, nawe mwiyogoshere niba ku ishuri yigaho aribyo bashaka. Harya bogosha ufite udafite umusatsi cg uwufite? Utawufite nyacyo waba umwogosha. Menya niba ku ishuri ureraho batemera imusatsi ubundi ukurikize mategeko ureke kwiriwa uvuga gusa. Cyangwa urasha ko atereka umusatsi nawe? Niba ubishaka ubwo uzamukure ku ishuri basaba abana kogosha umusatsi umujyane aho batogosha. Tureke kugora abo dufataya kurera, ubustar tuburekere iwacu mungo ku ishuri ntibubayo kuko barera igihugu cyose ntibarerera abastar gusa.

    Niba ushaka ko umwanawe tubana imisanzi yamujyanye kucyigo bemera imisatsi

    Abarimu nibareke kogoshesha ibyo babonye abana cyane baba bogoshe banshi kdi bashobora kubanduza indwara, kdi kuba umwana yataha inzira yose abandi bamumwaza kdi nta kosa afite nabyo ni ikibazo. No guhandura amavunja babicunge neza hari ubwo bakoresha igikoresho kimwe .umwanzuro nibatumeho umubyeyi baganire mbere yo guhubuka

    Nanjye sinshyigikiye abarezi bakora ibyo ubundi bazasabye imana ntigahe umuntu imisatsi ko ndeba imisatsi yabaye ikibazo kandi imana ifite impanvu yahaye abantu imisatsi ariko abantu bihimbiye udushya two kumva ko imana bayirusha ubwenge uzumva umuntu avuga ngo fraicheur azigira adafite umusatsi ariko buri muntu afite icyo akunda wihangane nshuti ibyo bakoreye umwana wawe

    Umwana niba yiga kw’ishuli ritemera imisatsi kuki wowe nk’ububyeyi udakora igikwiye mwarimu ataramucamo ibihara.Niba abana bawe aho biga hatandukanye hose bibabaho bakabaca ibihara ubwo nawe nk’umubyeyi wisuzume.Ikindi umwana uko tumufashe niko akura niba ubereka ko ibi nibi bitabareba niba babaca impara mu mutwe igikuba kigacika nawe urabyumva.Ikindi kintu kandi gikomeye cyo gutekereza cyane umwarimu wamuciye igihara bikamera gutya uribwira ko igitsure agira ku bandi bana kugirango bige neza azatinyuka kukigira k’umwana wawe azamutinya kugirango hatongera kuba ikibazo.Il faut y penser muvandimwe Lion.

    Je suis désolée ça c’est de la maltraitance rwose arrêtez toujours défendre les conneries en 2019 faire ça à un enfant c’est honteux

    Hariho ibyo mbona cyangwa numva bikantera iseseme gusa. Iyo numva umuntu yihandagaza akarengera ibintu by’amafuti.

    Ubuse koko kogosha umwana bene kariya kageni wowe wumva atari ukumukoza isono koko? Utekereza se ko uretse kuba ari umwana yaba atagira amarangamutima muri we?

    Wowe uzi neza ingaruka bigira ku mwana? Ubuse guhamagara ababyeyi be, kumwohereza iwawe ni umusatsi we utaciwemo ibihara injongo , ahubwo ukamutuma iwabo mukaganira binaniranye ho iki ? Ariko ukareka ku mukoza isoni.

    Nibyo koko twese twize babidukora, ariko se ibyo twakorewe byose natwe tubikorere abana bacu? Igihe babigukoreraga se warishimye?

    Twige kubaha abana, kandi twige kubarengera.

    Ndashimira cyane uyu mubyeyi wagize ubutwari bwo kubishyira ku karubanda, ntekereza ko hari abo bizafasha kumenya kubaha umwana.

    Iyi message nyanditse numva ndakaye cyane kandi mbabaye bidasubirwaho.

    UMWANA AKWIRIYE :GUKUNDWA-KUBAHWA-KURINDWA.
    Iyo rero umuntu yanditse ikibazo ke, ntihakagire ugifata nko guhangana ahubwo mujye mugitekerezaho neza mbere yo ku musubiza.

    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa