skol
fortebet

Umusore akurura imodoka akoresheje amenyo ikamuca no hejuru ntagire icyo aba[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa rhino ukomoka muri Kenya afite ubuhanga bwo gukurura imdodoka akoresheje amenyo ye ndetse ashobora no kuryama hasi imodoka ikamuca hejuru ntagire icyo aba.

Sponsored Ad

Patrick Chege Kariuki uzwi ku kabyiniro ka rhino, ni umugabo w’imyaka 38 y’amavuko akaba afite imbaraga zidasanzwe mu gihe bamwe bavuga ko uyu mugabo yaba akoresha imbaraga za satani kubera ko ibi akora bamwe batabyiyumvisha.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cy Edaily dukesha iyi nkuru yavuze ko afite imbaraga zitandukanye zirimo kuba yakurura imodoka akoresheje amenyo hakiyongeraho no kuba ashobora kuryamana mu muhanda imodoka ikamuca hejuru ntagire icyo aba .

Ikindi kidasanzwe akora harimo kuba ashobora kuvana imisumari mu biti ngo ibi byose yabikoze kuva afite imyaka 23 y’amavuko.

Yasoje avuga ko ibi byose akora ko bimutunze kubera ko ntakandi kazi agira kihariye ndetse ko akora n’ibijyanye no kurinda abantu mu gihe bacyeka ko bashobora kwibwa kuko afite umwihariko wo guhashya abajura uko baza kose bangana.

Ibitekerezo

  • Iyi ni gihamya yuko ABADAYIMONI babaho.Nta handi akura imbaraga.Niko abadayimoni bakora.Muli Yohana 12:31,Yesu yavuze ko Chef w’iyi si ari SATANI (n’abadayimoni be).Abadayimoni bakoresha abantu benshi mu madini,muli politike no mu bantu basanzwe.Niyo mpamvu muli 1994,umuntu yigambaga ko yishe abantu 10 nta soni.Ni abadayimoni babakoreshaga.Kugirango udakoreshwa n’abadayimoni,byaba byiza wize bible ikaguhindura,ugakora ibyo imana ishaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa