skol
fortebet

Umusore ukundana n’umunyarwandakazi Fille uba muri Uganda yahishuye uburyo atazongera guhuza igitsina nawe

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

MC Kats yahishuye ko atazongera guhuza igitsina n’umukunzi we Fille ngo kuko byadindizaga akazi kabo .

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Katamba yatangaje ko yasubiranye na Fille bari baratandukanye mu ntangiro z’umwaka wa 2019.

Yavuze ko yongeye kuba manaja w’uyu mugore ukomoka mu Rwanda ariko agakorera umuziki muri Uganda.

Yifashshije imbuga nkoranyambaga, Katamba yavuze ko kuri ubu nta rukundo ruzaba ruri hagati ye na Fille, ko ahubwo azaba ari manaja we gusa. Yemeza ko kuba umugabo na manaja nk’uko byari bimeze mbere, byazanye umwuka mubi hagati yabo.

Ati “ Ibi byose ndikubikorera umukobwa wanjye Abigail. Igihe Fille ameze neza. Nizera ko n’umukobwa wanjye azamera neza. Ntekereza ko Fille kuba ari mama w’umwana wanjye akwiriye manaja mwiza. Kuri iyi nshuro sinzavanga urukundo n’akazi.”

Yakomeje agira ati “ Ndumva mbikwiriye kuko ndashoboye kuko maze imyaka itanu muri aka gakino [ubumanaja].”

Ibitekerezo

  • Yewe mugabo we,nubwo uvuga ngo "muri mu rukundo",ntabwo aribyo.Ntimukavuge ngo kuryamana n’umukobwa ni ukuba mu rukundo.Ahubwo "muri mu byaha",nimubihagarike,misabe Imana imbabazi.
    Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa